Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> 

Ubuyobozi n’abaturage bari bamushyinguye ari muzima Imana ikinga akaboko

Mukatabaro Rose aherutse kujyanwa ku bitaro bya Nyanza ikubagahu bitewe n’uburyo yajyanywe mu bitaro ameze aho kugira ngo akurikiranwe n’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’abaturanyi be ahubwo bihutiye kujya kumucukurira imva yo kumushyinguramo n’isanduku yo kumutwaramo.

Uyu mudamu Mukatabaro yikubise hasi ahita ajyanwa mu bitaro i Nyanza mu buryo bw’ikubagahu n’ubuyobozi ariko nyuma inkuru ikaza kwamamara ko yapfuye kandi akiri muzima.

JPEG - 134 kb
Mukatabaro Rose uvugwaho kuba abaturanyi be n’abayobozi barihutiye kumushyingura aho kumusura

Uyu mugore utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi mu Kagali ka Gitovu mu Mudugudu wa Kinazi, avuga ko yahungabanyijwe no kubona abaturanyi be n’ubuyobozi bw’umurenge bazanye isanduku n’ibindi byangombwa byo kumushyinguramo.

Avuga ko yacukuriwe imva agurirwa isanduku n’uburingiti bwo kumushyinguramo ariko bagiye gutora umurambo kwa muganga basanga arimo yinywera agakoma ahawe n’umugiraneza.

Usibye icyo gikorwa avuga ko yibuka agakuka umutima, Mukatabaro avuga ko afite n’intimba yatewe n’ubuyobozi bwihutiye kumucukurira imva no kumugurira ibyo kumushyinguramo kandi ngo ntacyo bamufashije ari kwa muganga cyangwa ngo bagire icyo bamufasha nyuma yo kuvayo.

Aganira n’abanyamakuru Mukatabaro n’amarira menshi yinjiye mu nzu azana uburingiti bari bamuguriye ngo bamushyinguremo maze avuga ibyo abagaya.

Ubusanzwe uyu mukecuru uvuga ko ubuyobozi butayobewe ko ashobora kuzazira inzara kuko ngo n’ubusanzwe iyo inzara imumereye nabi ngo yirukira kwa gitifu w’umurenge ngo yagira amahirwe akamuha 1000 cyangwa 2000.

Ati “N’ubundi nari ndwaye umuti n’umubabaro wo kubura icyo mpa abana kubera inzara. Ndi kwa muganga ntawangemuriye, nubu aho naviriyeyo ndabwirirwa nkaburara nta numwe wigeze kumfungurira. Kandi bose barabizi singira ubutaka, mfite abana bose bato, kuki bagize imbaraga zo gushaka kumpamba ntibagira izo kundamira? Nta muyobozi wangezeho.”

Kuri we ngo yumva yari akwiye gufashwa mu mubabaro afite aho kwihutira kumushyingura. “Icyo nifuza nuko bamara umubabaro bakaza bakansura bakantabara nk’uko bari bagiye gutabara napfuye, kuko ibyo bakoze kandi ntawangezeho nkiri kwa muganga cyangwa nyuma mvuyeyo, nabonye baramfashe nk’aho ndi igihazi cyangwa umuntu wananiranye, bishimiraga ko napfuye .”

Ryaziga Francois utuye mu midugudu w’abirukanwe muri Tanzaniya, nawe arabyemeza akagira ati “Twumvise Umunyamakuru w’umudugudu atabaza, avuga ko yitabye Imana, ndagenda mpumuriza abana buracya ducukura imva ariko abagiye kumureba basanga yicaye arimo anywa igikoma.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Migabo Vital yabwiye abanyamakuru ko koko ibyo kwitegura gushyingura Mukatabaro byabaye ariko bakagira Imana bikaba ibihuha.

Migabo avuga ko kwibeshya kwaturutse ku kuba Mukatabaro yaragiye kwa muganga arembye ndetse we akavuga ko n’amakuru y’urupfu rwe ngo yatewe n’imyumvire idahwitse y’umwe mu bari bamujyanye.

Yagize ati “Uwamujyanye yumvise abaganga bavuga ko bamutindanye bakamuzana bimeze nk’aho byarangiye, ibihuha bikwira gutyo abantu baratabara.”

Abajijwe impamvu nk’umuntu aziho ubukene kandi wari usanzwe umufunguza atafashijwe kubona icyo kurya mu bihe bigoye nk’ibyo, yagize ati “ Nk’umuntu wananegekajwe n’uburwayi, turimo turashaka kujya kumufasha ngo tumwondore, gusa icyo dushima Imana nuko akiri muzima, naho rwose n’ubu tuvugana twari tugiye kumureba ngo tumufashe tumuhumurize.”

Gusa avuga ko kuba bari babeshwe ko yapfuye bakamutabara nabyo biri mu ndangagaciro z’Abanyarwanda zo gutabara mu buryo bwihuse.

Ati “N’aho ubundi kuvuga ko twamukoreshereje isanduku akiri muzima, iyo amakuru avuze ko umuntu yitabye Imana mu bagira umutima wa kimuntu icya mbere ni ugutabara kandi noneho we nta n’abandi bantu agira, abo agira ni abaturanyi n’abayobozi.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

UMUVANDIMWE - 14/11/2016 saa 14:32

birababaje,abantu batiny,urupfu kubi,ko bavuze ko ata muryango afise,ubwo uwo muvyeyi ntimwomutabafiza koko nawe agahabwa inka,simpora numva ngo mu rwanda haba gahunda ya gir,inka,canke muziha abarinze kubafumbatisha!umuntu kweri yicwe n,inzara mu gihugu kikimera kandi aba mu bantu!oya n,ukuri gir,ubu muntu nk,uwo ndazi n,iyo President wanyu yoza kugendera abantu aho hantu ntibamumwereka kuko we aca abibariza aho kandi akahava bikemutse,abo bayobozi bato nibo bica ibintu,gutabara bumvise ko yapfuye bari bagize neza,ariko se bumvise ko ari muzima bakoze iki?ko wumva n,ubundi inzara ari nyinshi,ni batabare batume baterereza uwo muvyeyi tumutabqre n,abo bana,aronke n,umutahe atume ashoka isoko nk,abandi ariko ndasavye bamuhe n,inka ikamwa kabisa yondore uwo muryango, be n,agatahe akore nk,abandi,erega s,ubunebwe ahubwo n,ukubura abamutera ingabo mu bitugu.iciyumviro canje n,ico.
Kanda hano umusubize

man power - 13/11/2016 saa 10:05

Ibyo gitifu yakoze sina mushima kuki atagiye kurebo kwa muganga changwa avuye kwa muganga yaramusuye? Imirasire.com mukomereze mumu fungurize konte abafite umutima waki muntu bamufashe murakoze
Kanda hano umusubize

lucky - 12/11/2016 saa 11:54

Ikibabaje murwanda abayobozi barakira kuko bakurura bishyira iterambere kubakire imihanda amagorofa isuku indabo ariko abaturage bohasi barigufwa kubera inzara nimibereho mibi
Kanda hano umusubize

Ugarukiyabe Bernard - 12/11/2016 saa 11:53

nimwihanga
Kanda hano umusubize

kz - 12/11/2016 saa 10:41

ntamakuru yizewe bari bamufiyeho
Kanda hano umusubize

kz - 12/11/2016 saa 09:44

uwo mugitifu age ajya kuri tere kugirango amenye neza amakuru
Kanda hano umusubize

- 11/11/2016 saa 19:41

nikose icyangobwa nisankuk cyagwa nubufasha
Kanda hano umusubize

Maniriho cyprien - 11/11/2016 saa 19:11

nkuko baribahuruye bacukura imva nibahurure bamufashyakubaho afite ibyokurya cyakoze kurundi ruhande birababajekuvugango afite abanabato ariko ntihavugwemo ise wabobana
Kanda hano umusubize

- 11/11/2016 saa 17:31

Iranzi none gitivu akomereze aho agurira abantu isandugu.
Kanda hano umusubize

wakawaka - 11/11/2016 saa 14:34

ubu buyobozi bw'umurenge nibusure uyu muturage Kandi busige anyuzwe akunze ubuzima na leta muri rusange Kandi birashoboka
Kanda hano umusubize

umucyo - 11/11/2016 saa 13:51

Yooo cyakora uwo mugitif nuwo gushimwa shenge ngo iyamutabaje amuha udufaranga ikindi yabeshywe ko yitabye Imana amugurira isanduku nikiringiti ubwo se koko haruko atagize kugaragaza ubumuntu? Gitif komerezaho ukunde abaturage bawe ubundi kandi ukorere umugisha umukecuru afashwe ajye muri VUP NIBINDI
Kanda hano umusubize

iramukunda - 11/11/2016 saa 13:26

Nta bantu agira????? Aha nimuhadusobanurire. Nta n'abari kure ku buryo iyo apfa koko yari gushyingurwa nta n'itangazo ritanzwe se? Mutubarize uko bimeze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X