Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> 

Umusirikare wa FARDC wahungiye mu Rwanda arasaba leta kumwumvikanisha na RDC

Caporal Mambo Vert umusirikare wa FARDC uherutse guhungira mu Rwanda arasaba leta y’u Rwanda kumufasha akishyurwa amafaranga ye y’umushahara n’agahimbazamusyi byajyanywe n’umwe mu bayobozi be ndetse agafashwa gusubizwa mu gihugu cye.

Umusirikari wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) Kaporali Mambo Vert amaze iminsi itatu ahungiye mu Rwanda aho yaje atorotse umuyobozi wabo ashinja kumwambura umushahara n’agahimbazamusyi.

Uyu musirikare yamurikiwe itsinda ry’ubugenzuzi ku bibera ku mipaka y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJMV/Expanded Joint Verification Mechanism) kuri iki cyumweru tariki 26 kamena 2016 ariko aguma mu Rwanda aho avuga ko yizeye ko ruzamufasha mu kumvikanisha ikibazo cye.

PNG - 759.1 kb
Caporal Mambo Vert (ibumoso) wahunze FARDC ahagararanye na Capt Nzaramba uyoboye Ingabo z’u Rwanda ku mupaka

Capt Pascal Nzabarinda uyoboye bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakorera ku mupaka yabwiye itangazamakuru ko uyu musirikare yanyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo yirukanka avuga ko ahunze uburyo bubi abayeho mu ngabo z’igihugu cye.

Ati “Ubwo abasirikare bacu bari ku kazi ku mupaka muto kuwa 24 Kamena 2016 saa moya z’ijoro, babonye yiruka yinjira ahetse ibikapu tumuganirije atubwira ko ahunze kubera kwamburwa no gufatwa nabi n’ingabo zabo.”

Kaporali Mambo Vert yatangarije Ingabo z’u Rwanda n’izitsinda rya EJVM ko amerewe neza cyane kuba ari mu maboko mazima, kandi yizeye ko u Rwanda ruzamufasha kubona uburenganzira bwe.

Yagize ati “Nababajwe n’amafaranga yanjye yajyanwe n’umuyobozi wanjye,ntabwo nshaka kujya mu ngabo z’u Rwanda ahubwo mfite icyizere ko bazamfasha kubona uburenganzira bwanjye no kumfasha gusubira iwacu.”

Col. Philbert Okanzo Umuyobozi wungirije bw’itsinda EJVM avuga ko ibyinshi kuri uyu musirikari ari ibanga ry’akazi, ati “Yatubwiye dusanga byaba ibanga turacyabisuzuma tureba icyakorwa."

Birakekwa ko ikibazo cyo gufatwa nabi muri FARDC gishobora kuba kimwe mu byatumye umusirikare warasiwe hafi n’ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda ari byo yahungaga kuko ngo yari amaze iminsi avuga kuri icyo kibazo, ndetse akanabifungirwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsabimana - 29/06/2016 saa 20:07

nashaka yihamire Murwanda kuko ibintu ari amahoro
Kanda hano umusubize

man power - 28/06/2016 saa 17:54

Mubimufashe abone uburenganzira bwe nababwiyeko bahunga inzara nimurebe nasubira muri Kongo bazamugerekaho kesi mumu shyikirize UN nibo bagufasha ukirudi Kongo kazi yako utafungwa
Kanda hano umusubize

lilo - 28/06/2016 saa 08:57

we mahoro uvuze iki? ????
Kanda hano umusubize

lilo - 28/06/2016 saa 08:55

we mahoro uvuze iki? ????
Kanda hano umusubize

Mahoro - 28/06/2016 saa 06:04

Murabarenganya ko mwe ko mwagiyeyo kangahe mukabasiga nyamara burya amaherezo y'inzira ni mu munzu kandi uwo uzaheka ntumwisha urume mushatse mwabemerera ibyo basaba nta ntambara yindi ibaye hanyuma abo barimo bakoze genocide bazahite basanga abo bayikoranye muri 1930 prison!
Kanda hano umusubize

Mahoro - 28/06/2016 saa 06:03

Murabarenganya ko mwe ko mwagiyeyo kangahe mukabasiga nyamara burya amaherezo y'inzira ni mu munzu kandi uwo uzaheka ntumwisha urume mushatse mwabemerera ibyo basaba nta ntambara yindi ibaye hanyu abo barimo bakoze genocide bazahite basanga abo bayikoranye muri 1930 prison!
Kanda hano umusubize

kay - 27/06/2016 saa 15:41

ariko narumiwe koko uwo deserter mumusubize iwawo agahimbaza musyi se kiki yakoze iki ko na fdlr yabaniye toka mujinga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X