Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> 

Amaze imyaka ine asiragira kuri miliyoni 40 z’indishyi yatsindiye z’umwana we wafashwe ku ngufu aterwa Sida

Umusaza witwa Semutwa Aloys amaze imyaka itanu asiragira asaba irangizwa ry’urubanza yatsindiyemo indishyi za miliyoni 40 kubera umwana we w’imyaka ine wahohotewe akanduzwa SIDA.

JPEG - 116.2 kb
Abaturage babaza ibibazo

Avuga ko muri Nyakanga 2011 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza Semutwa Aloys yaregeraga indishyi ku mwana we wasambanyijwe akanduzwa Sida, nyiri kumuhohotera yakatiwe igifungo cya burundu, nta mutungo yigengaho yari afite uretse isambu y’umuryango yari ahuriyeho n’abandi bavandimwe be.

“ naramutsinze mu nkiko maze arakatirwa maze iminsi 30 igenwa n’amategeko irangira atajuriye ariko nyuma abavandimwe be bahise bagurisha isambu bari bahuriyeho noneho mbura uko mbona indishyi”.

Umuhuzabikorwa wa (MAJ) itanga ubujyanama mu by’amategeko mu Bugesera, Mukabisanana Yvette avuga ko ikibazo cy’uyu musaza cyasuzumwe n’inzego zinyuranye.

Yagize ati “ twasanze abaguze iyo sambu barayiguze mu buryo bwemewe n’amategeko, tubagejejeho ikibazo cy’uwo musaza baracyumva ndetse bemera kugikemura maze bemera guhomba 1/5 kingana n’umugabane w’uwaregwaga, ariko bahahaye Semutwa Aloys arahanga”.

Umusaza Semutwa avuga ko impamvu yanze aho yahawe aruko hari ku gishanga mu gihe we yashaka ku muhanda.

Ati “ nasanze aho bampa nta gaciro hafite kuburyo ngiye kuhagurisha ntabona byibuze na miliyoni ebyiri muri miliyoni 40 urukiko rwategetse ko ngomba kubona.

Ikindi kandi namenye ko abahaguze bashaka kuhashyira uruganda ko imyanda yose izajya imanukira aho noneho byambangamira bakangenera amafaranga kugira nimuke kuko nzaba mbangamiwe n’ibyo bikorwa byabo”.

Icyo kibazo yakigejeje kuri Rwabuhihi Rose, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere (GMO) avuga ko icyo kibazo bagiye kureba uburyo bagisuzuma hamwe n’inzego bireba.

Yagize ati “ tugiye kureba uburyo twafatanya n’izindi nzego maze umuntu wakoze icyaha, imitungo ye itagurishwa cyangwa ngo ayandike kubandi mugihe urubanza rukiri mu rukiko”.

Kuri ubu uwo mwana afite imyaka 16 kuko abaganga baramukurikiranye maze bamutangiza imiti igabanya ubukana hakiri kare.

Cypridion HABIMANA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dfrwerwr - 19/11/2016 saa 09:47

"Yanze guhabwa miliyoni 40 z’indishyi yatsindiye z’umwana we wafashwe ku ngufu aterwa Sida" Ubuse uyu mutwe w'inkuru yanyu bijynaye n'ibivugwa koko ndabona mwari kuyita ngo "Yabuze indishyi zinganga na miliyoni 40 yatsindiye z’umwana we wafashwe ku ngufu aterwa Sida" Uwasoma umutwe w'inkuru wagira ngo barayamwishyuye arayanga!!!
Kanda hano umusubize

david dushime - 19/11/2016 saa 18:58

umva sha abanyamakuru ko bakora ibishoboka byose ngo inkuru ikurure abayisoma!!!
Kanda hano umusubize

Niyomugabo constantin - 19/11/2016 saa 02:23

ubwenjye bw abantu nibyo bibwira ariko Imana iravuga senga uve mubyo wibwira umutima w umuntu urusha ibintu byose gushukana.
Kanda hano umusubize

Niyomugabo constantin - 19/11/2016 saa 02:19

ubwenjye bw abantu nibyo bibwira ariko Imana iravuga senga uve mubyo wibwira umutima w umuntu urusha ibintu byose gushukana.
Kanda hano umusubize

Jyewe - 18/11/2016 saa 22:26

Guys mujye muvuga ibintu uko biri ubuse aho bamuhaye 4,000,000 Rwf akazanga nihe? Title na content ntaho bihuriye!!
Kanda hano umusubize

kay - 18/11/2016 saa 22:04

yemwe banyamakuru ubu se koko title y'iyi nkuru birahuye njye ndayisomye numva ntaho bijuri ahubwob baramurimamanganya gusa
Kanda hano umusubize

GASORE James - 18/11/2016 saa 17:40

Ikibazo cy'uyu musaza ntabwo kizakemuka kuko isambu ari ntoya.Azapfe gufata izo miliyoni 2.Ariko kubera ko mbona afite izina rya gikristu,ndakeka ko wenda azi ibyo Bible ivuga ku byerekeye indwara.Uretse abiyita abakozi b'imana babeshya abantu ngo barabasengera bagakira,hari igihe imana yashyizeho ubwo nta muntu numwe utuye isi uzaba arwaye.Tubisoma muli Yesaya 33:24.Bizaba ryari?Nubwo abantu benshi biyita abakristu batabizi,imana yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izakora ibintu 2 bikomeye mbere yuko Isi ihinduka Paradizo.Icya mbere,imana izabanza ikureho ubutegetsi bw'abantu kuko bananiwe ibibazo isi ifite (Daniel 2:44). Icya 2,imana izica abantu hafi ya bose batuye isi,nkuko yabigenje ku gihe cya Nowa (Yeremiya 25:33).Niki imana izahora abantu?For what reason people will be killed?Izabahora ko bibera mu byisi gusa,ntibite kubyo Bible isaba abantu.Urugero,aho gukundana,bahora mu ntambara na politike.Millions and millions bibera mu busambanyi,ubujura,shuguri,etc...Ndetse nabitwa ko bakorera imana (pastors),baba bishakira icyacumi.Niyo mpamvu Bible ibita abakozi b'inda zabo (Romans 16:18).Abashaka gukurikiza ijambo ry'imana ni bake cyane.Imana nimara gukora ibyo bintu 2,izahindura isi Paradizo izaturwa n'abantu bake bazarokoka ku munsi w'imperuka (Imigani 2:21,22).Abo ntibazongera kurwara,gusaza,gukena cyangwa gupfa (Revelations 21:4).Ngibyo ibyo imana ihishiye abantu bake bayumvira.Gusa nkuko tubisoma muli Daniel 7:27 no muli Revelations 5:10,hari abandi bantu bake bazajya mu juru,nibagerayo bategeke isi izaba yahindutse paradizo.Nayo izaba imeze nk'ijuru. Isi yose izahinduka nka Eden Paradise (Ubusitani bwa Eden).Mwibuke ko na kera imana yategekaga igihugu cya ISRAEL yibereye mu ijuru.Ni nako abazajya mu ijuru bazayobora isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Murakoze.
Kanda hano umusubize

mzeee - 18/11/2016 saa 15:28

none se ko umutwe w'inkuru utangir'uvugako yahawe 40,000,000frw akayanga?niba atar'ukubogama n'ugushinyagura
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X