Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> 

EALA yatangiye kwiga ku kibazo cy’ifungwa ry’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi

Icyemezo cy’uko u Burundi bwahagaritse urujya n’uruza rw’abantu, service n’ibicuruzwa ku mupaka wabwo n’u Rwanda kiri mu byigiwe mu nteko y’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba EALA.

Abagize iyi nteko bari mu nama i Arusha muri Tanzania, bashyigikiye ko iki kibazo kigwa dore ko cyari kizanywe na mugenzi wabo wa Uganda Bernard Mulengani, wavugaga ko iki kibazo kihutirwa kuko cyabangamiraga gahunda yo kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize uyu muryango wa Afrika y’iburasirazuba.

Uyu mudepite asanga ibihugu bishobora kutumvikana ariko kugera aho birenga ku masezerano agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ngo ntibyemewe.

Abagize iyi nteko bemeranyijwe ko iki kibazo gikwiriye ubushishozi kandi cyihutirwa.

Uyoboye iyi nteko Daniel Kidega yemeje ko iyi nteko itazareka ibihugu bigize umuryango wa EAC ngo byikorere ibyo bishatse kuko hari ubuyobozi bwawo.

Akaba yarasabye komisiyo z’iyi nteko zirebwa n’iki kibazo kugihagurukira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kalisa - 16/11/2016 saa 15:32

nonese aho bafungiye imipaka hari umujenerari wongeye gupfa
Kanda hano umusubize

Ishimwe Dannis - 30/08/2016 saa 07:57

Ikintu kiza cyane nuko nta kintu na kimwe u Burundi burusha u Rwanda urwango bafitiye u Rwanda n'abarundi bizagiraho ingaruka mbi hali umu Pasteur wavuze ngo ubugome bwinshi bubyara ubugoryi amaraso y'inzirakarengane yatangiye kubagaruka inzara yabqgezeho ubukene bukabije igisigaye n'ugusubiranamo ubwabo kuko abatutsi ni nk'aho babamaze none se ama general nka Aldorphe Nshimirimana ninde wamwishe si Nkurunziza?n'abandi n'abandi Ikibazo Imana izagikemura.
Kanda hano umusubize

mbaraga - 27/08/2016 saa 10:04

Barashaka akamunani kandi ni koko bataye umutwe! Ntibazi icyo baje gukora ku butegetsi.
Kanda hano umusubize

babu - 27/08/2016 saa 08:29

Burifuza gukubitwa ntakindi. kandi bazicuza.
Kanda hano umusubize

muganga - 27/08/2016 saa 00:46

Ariko nge ndumva uburundi bufite uburenganzira bwo kuwufungura cg ku wufunga kuko ni uburenganzira bwabwo niba hari ibibura murwanda nabo nibarime ibyabo nge ndi umurundi
Kanda hano umusubize

mugarura - 26/08/2016 saa 16:12

buriya uburundi burifuza iki mwe mucukumbura amakuru koko .
Kanda hano umusubize

THEO - 27/08/2016 saa 07:08

Ntukabaze ubusa.mwese murifuza iki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X