Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> 

Kwerekana ifoto y’umuntu ucyekwaho icyaha mu maso he byaba atari ubunyamwuga mu itangazamakuru “Barore Cleophas”

Mugihe hari bamwe mu baturage bibaza impamvu Police y’u Rwanda ifata umuntu imukekaho icyaha, ikamwereka itangazamakuru ku mugaragaro, ariko umunyamakuru akerekana uwo muntu ahishe mu maso he ngo abo baturage bibabera urujijo.

Hakunze kumvikana hirya no hino aho usanga Police y’igihugu yerekana mu ruhame abantu iba yafashe bakekwaho ibyaha bitandukanye, akabereka ibitangazamakuru , rimwe na rimwe hari igihe usanga banafatanywe n’ibyo babakekaho, urugero hari abafatanywa ibiyonya bwenge nka kanyanga n’urumogi.

JPEG - 19.7 kb
Barore Cleophas umuyobozi w’agateganyo wa RMC

Bamwe mu baturage baganiriye ni imirasire.com ntibasobanukirwa uburyo Police iba yaberekanye badapfutse mu maso, ariko byagera mu bitangazamakuru bikoresha amashusho ugasanga berekana wa muntu ucyekwaho icyaha bahishe mu maso he atagaragara mugihe abo aturage bavugako n’ubundi baba bababonye mu maso mu gihe Police iba yababeretse.

Umwe vmubaturage yagize ati” twebwe twibaza niba ari Police iba iri mu makosa yakwerekana umuntu kandi agikekwaho icyaha cyangwa se byaba ari bamwe mu banyamakuru babikora kubera kurengera wa muturage.

Kuri iki kibazo Imirasire.com yashatse kumenya hagati ya Police yerekana umuntu mu maso kandi agicyekwaho icyaha ndetse n’abamwe mu banya makuru bakoresha amashusho mu nkuru zabo bakabahisha mu maso ngo batagaragara uri mu kuri uwo ariwe.

Barore Cleophace nk’umunyamakuru w’inararibonye mu itangazamakuru hano mu Rwanda ndetse umuyobozi mukuru w’agateganyo w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, yavuze ko haba ku ruhande rwa Police ndetse n’itangazamakuru rikoresha amashusho uburyo abibonamo

Barore yagize ati” Mu byukuri mpereye ku ruhande rwa Police impamvu yaba yerekana umuntu ucyekwaho icyaha ariko ika mugaragaza mu maso, mbonako Police ibikora mu rwego rwo guhumuriza abaturage iberekako umutekano wabo umeze neza, aha yatanze urugero avugako hari igihe usanga abaturage bakeka umuntu waba uhungabanya umutekano mu gace runaka, bityo iyo Police yamufashe igomba ku mwerekana kugirango abaturage be gukomeza kugira ubwoba bakekako uwo muntu ashobora kongera kubahungabanyiriza umutekano wabo.

Naho ku kibazo cya bamwe mu banyamakuru by’umwihariko abakoresha ibitangazamakuru by’ amashusho, bigaragaza umuntu mu maso kandi agikekwaho icyaha byaba atari ubunyamwuga, kuko ntabwo byemewe kwerekana umuntu mu maso kuko aba agikekwaho icyaha.

Kuko ashobora kuba umwere kandi muri Sosiyete abaturage baba baramaze kumubona mu ishusho y’ubunyabyaha, kandi ataribyo.ati” Mujye mureba ibitangazamakuru mpuzamahanga byo bikoresha amashusho asanisha ibyo wa muntu bamucyekaho icyaha, gusa iyo ari nk’icyihebe biba ngombwa ko berekana ifoto ye kugirango umuturage wamubona bibe byamworohera gutanga amakuru kuri Police kugirango afatwe ashikirizwe ubutabera.

Aha yanaboneyeho gusaba abanyamakuru bagenzibe kwitondera inkuru nkizo kuko byaba ari ukugaragaza ubunyamwuga bucye mu itangazamakuru.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

escrot gentil - 11/11/2016 saa 19:25

Ahubwo bazajya batubeshya bashyireho amafoto gusa, kandi atari ba kizigenza. Abanyamakuru baraturagira gusa.....
Kanda hano umusubize

Alexis - 11/11/2016 saa 15:49

Wa Mugani kuki police uba itapfutse amaso itangazamakuru rigapfuka mumaso?Nonese guhumutiza abaturage Bose bagera ago police yaberekaniye ko baba batumye itangazamakutu naryo ryarangiza rigapfuka isura.Cleophas aratubeshye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X