Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> 

RDC: Imirwano ikaze hagati ya FARDC n’inyeshyamba yahitanye7 i Lubero

Abantu barindwi bishwe, abandi benshi barakomereka naho amazu atagira ingano aratwikwa mu bushyamirane bwaraye bubaye hagati y’inyeshyamba za Mai Mai n’ingabo za FARDC .

Iyo mirwano yabereye muri Village ya Butalika muri gurupoma ya Itala mu majyepfo ya Lubero muri Kivu ya Ruguru.

Umuyobozi mukuru wa Lubero avuga ko ingabo za FARDC arizo zashoje imirwano ubwo zarasaga kuri izi nyeshyamba mu rwego rwo kubirukana muri aka gace.

Aganira na Radio Okapi yavuze ko mu gace ubu umutekano wagarutse ko ubu agace kose kari kugenzurwa n’ingabo za FARDC ko ubu abaturage bose batekanye.

Mu bapfuye, 3 biciwe mu mazu yabo abandi babiri bicwa barashwe amasasu naho abandi babiri bicishwa imihoro.

Abenshi muri aba bapfiriye kwa mugana ubwo bari bagiye kwivuza ubwo bari bajyanywe kuvuzwa ibikomere nk’uko umuyobozi wa Lubero Joy Bokele yabitangarije abanyamakuru.

Abantu nanone batanu bakometse bikomeye boherejwe kuvurizwa mu kigo nderabuzima cya Mbwavinywa muri iyo ntara nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Joy Bokele akomeza avuga ko aho izo nyeshyamba zitaramenyekana ariko amakuru aturuka mu karere ahamya ko izi nyeshyamba zari zisanzwe mu baturage gakondo b’aka gace ba Mai Mai.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka mu majyepfo ya Lubero hagiye haba imirwano yashyamiranyaga ingabo za FARDC n’imitwe y’inyeshyamba ikorera muri aka gace abantu batagira ingano bahasiga agatwe.

Societe civile muri aka gace irasaba guverinoma guha agaciro iki kibazo kigafatirwa ingamba zikwiye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Fanuel rwesa - 9/11/2016 saa 02:03

intambara za R d c zi zarangira bigenze bite? president kabila nafate ingamba nahubundi abaturage baragowe pe!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Fanuel rwesa - 9/11/2016 saa 02:00

intambara za R d c zi zarangira bigenze bite? president kabila nafate ingamba nahubundi abaturage baragowe pe!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Nsaguye André - 8/11/2016 saa 22:09

intambaranimbi nibayireke
Kanda hano umusubize

SADIKI JEAN - 8/11/2016 saa 21:19

NYENDUMV,ABOBATKRAGEBARINDWACYANE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X