Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> 

RDC ishobora kwadukamo intambara

Igihugu ca Republika iharanira Demokrasi ya Congo (RDC) gishobora kubamo ubwicanyi bukomeye, nk’uko bivugwa n’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.

Intumwa ya ONU muri RDC, Maman Sidikou yavuze ko abasirikare 18.000 ba ONU bashinzwe kugarura umutekano muri icyo gihugu, ntabubasha bafite bwo guhangana n’imidugararo mu gihe yakwaduka.

Imyigaragambyo iherutse mu gihugu yahitanye abantu benshi yagiye iba rimwe bitewe no gushaka kwiyongeza itariki y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Abatavuga rumwe na leta ya Joseph Kabila nibashaka ko aguma ku butegetsi mu gihe manda ye izaba irangiye mu kwezi kwa cumi na kabiri.

JPEG - 20.1 kb
Perezida Joseph Kabila ngo manda ashaka kwiyongeza ishobora gutuma mu gihugu hameneka amaraso

Abantu benshi bamaze gusiga ubuzima haba mu myigaragambyo yo kurwanya leta mu kwezi gushize mu mujyi wa Kinshasa, inyuma y’aho akanama gashinzwe gutegura amatora gatangaje ko kadashobora gutunganya ayo matora mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Ibyicaro bitatu by’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi byaratwitswe
“Abo ku mpande zose barasaba ko hakoreshwa ingufu kugira ngo babashe kugera ku byo bifuza. Ibi ni ibyatangajwe na Sidikou umukuru w’ingabo za Monusco ubwo yari imbere y’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi.

Ati “N’ubwo Monusco yakora uko ishoboye ngo irinde abaturage ariko nta bushobozi ifite bwo guhangana n’ibibazo bishobora kwaduka.”

Yongeyeko ko: “RDC yinjiye mu bihe bikomeye. Ibihe biri imbere birakomeye cyane hari ubwo imyivumbagatanyo izakara birenze urugero.

Muri RDC nta mukuru w’igihugu urajya ku butegetsi biciye mu matora kuva aho icyo gihugu kiboneye ubwigenge hashize imyaka 55.

Perezida Joseph Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001 inyuma y’iyicwa rya se Laurent Kabila.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/10/2016 saa 19:57

Murabajyinga Mwambwamwe. Nkamwe Muzimute Ibya M23 kwarisi yayirashe muzingo leta ya congo yarikuyishobora? Murakaburinka
Kanda hano umusubize

NZIMENYA Jean-claude - 19/10/2016 saa 18:53

Jewe nshaka gukoresha internet na fecbook.
Kanda hano umusubize

Amahoro - 14/10/2016 saa 18:58

twungurane ibitekerezo bavandimwe nibamushakango ibindibihugu bitaduseka mureke amatora abe.
Kanda hano umusubize

Wamahoro - 14/10/2016 saa 18:38

Mdabyomurimo Mupfukame Musenge Imanayonyine
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 08:27

nareke nambandi mbayo mbore igihe sheshashize
Kanda hano umusubize

kaje - 13/10/2016 saa 10:39

Nawe wemeje ko amatpra yabaye, ibyo uvuze sibyo kuko Bemba na Tuberwa bayoboye inzibacyuho, ayabayeho nayo muri 2006
Kanda hano umusubize

kaje - 13/10/2016 saa 10:13

Nawe wemeje ko amatpra yabaye, ibyo uvuze sibyo kuko Bemba na Tuberwa bayoboye inzibacyuho, ayabayeho nayo muri 2006
Kanda hano umusubize

kaje - 13/10/2016 saa 10:08

Nawe wemeje ko amatpra yabaye, ibyo uvuze sibyo kuko Bemba na Tuberwa bayoboye inzibacyuho, ayabayeho nayo muri 2006
Kanda hano umusubize

aimé - 13/10/2016 saa 09:16

Ariko se ko urenganya umunyamakuru ibyo avuze sibyo? ntamatora yariyaba muburyo perezida yemera kurekura ubutegetsi undi ngo abujyeho, ngahe nimba aruko mbwira perezida wasimbuwe nundi muri RDC , hakozwe amatora kowowe urasha abandi kumenya amateka, ushobora kuba utazi ikinyarwanda,
Kanda hano umusubize

titi - 13/10/2016 saa 07:35

Wamunyamakuru you have to be updated, ngo nta mukuru w'igihugu urajya ku butegetsi biciye mu matora kuva aho igihugu kiboneye ubwigenge, hsitory ya RDC biragaragara ko urayikurikirana, ibika muri 2005, bishake bibe byarabayemo uburiganya ariko habaye amatora, harimo na jean pierre bemba na Ruberwa, muri 2010, hoingeye kuba andi matora n'abandi ba candidats, ubwo rero ulkosore ahongaho
Kanda hano umusubize

Solange - 12/10/2016 saa 21:50

Ariko ubundi monusco aho yagiriye muri RDC yakoze iki?
Kanda hano umusubize

Kabanga - 13/10/2016 saa 19:34

Yakubise M23 nabari bayirinyuma ihungira iyoyaturutse.
Kanda hano umusubize

pascal - 14/10/2016 saa 08:52

umunyamakuru yavuze nukuri
Kanda hano umusubize

amani Bosco - 14/10/2016 saa 09:03

oya urabeshye kuko ntabwo yazanwe no gukuraho m 23 ahubwo yaje kugarura amahoro muri RDC ese ra ko tubyemere ko ariyo yayirukanye umutekano warabonetse apu.
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 14:08

vaho ingengabitekerezo yarakurenze , nka canser igeze muri etape yanyuma, hasigaye gufpa gusa , puu
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 15/10/2016 saa 08:00

YATURUTSE HE???!!!GAHANGA GAGANA WAZIZE IKI?? NAZIZE URWAUBAGABO WOWE UZAZIRA ICYO KIBUCHE CYAWE AHO YATURUTSE SE MWARAHATURUKANYE????!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X