Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> 

Seyoboka umunyarwanda ukekwaho Jenoside uba muri Canada yoherejwe mu Rwanda

Seyoboka Henry Jean Claude ukekwa ibyaha bya Jenoside wari warahungiye muri Canada ubu ari mu nzira azanwa mu Rwanda kugira ngo yisobanure kuri ibyo byaha bivugwa ko yakoze ubwo yari umusirikare mu ngabo za kera.

Uyu Seyoboka yabaga ahitwa Gatineau muri Canada bikaba biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016.

JPEG - 31 kb
Seyoboka Henry Jean Claude

Si ubwa mbere Canada yohereje umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside kuko na Leon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu kugeza ubu akaba yarajuriye nawe yoherejwe n’iki gihugu.

Seyoboka yabaga muri Canada kuva mu 1996, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo Icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha aregwa kuba yarabikoreye ahahoze ari muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, ahahoze ari muri Komini ya Nyarugenge, Segiteri ya Rugenge.

Mu gihe mu Rwanda habaga Jenoside, Seyoboka ngo yari umurinzi kuri bariyeri ziciweho Abatutsi. Muri 2002 ni bwo urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICTR rwamumenyesheje ko hari umutangabuhamya umushinja ko yishe umugore wari umuturanyi we n’abana be babiri.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi yavuze ko uyu Seyoboka yagiye agira uruhare rugaragara mu nama zagiye ziba muri Nyarugenge zigamije kwica abantu ndetse ngo na we ubwe hari abo yarashe benshi.

Nkusi yagize ati: "Seyoboka yagize uruhare rugaragara mu nama zabaye muri Nyarugenge z’ubwicanyi ndetse amakuru dufite ni uko na we ubwe hari abo yarashe benshi kuko icyo gihe we yari n’umusirikare afite ipeti rya sous Lieutenant".

Nkusi yavuze ko muri 2007 Seyoboka Yakatiwe adahari n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19).

Uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ngo rwatangiye kugaragara ubwo yari yagiye gutanga ubuhamya muri ICTR mu manza zimwe, nyuma biza kumenyekana ko na we hari uruhare yagize muri Jenoside ndetse biza no kumenyekana ko yahishe Canada ko yari umusirikare atarajya muri Canada.

Ibi ngo byatumye Canada na yo itangira kumukurikirana imukoraho iperereza nyuma inajyana ikirego mu rukiko aza kwakwa ubwenegihugu yari yarahawe hafatwa n’umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa.
Nkusi yavuze ko inyandiko isaba kumwohereza mu Rwanda ubushinjacyaha bwayikoze muri uyu mwaka nubwo ngo hari n’ibindi biganiro byabanje bisaba ko yoherezwa mu Rwanda.

Seyoboka yakomeje kugenda atanga impamvu zitandukanye zitamwemerera kuza mu Rwanda avuga ko ngo naramuka azanywe mu Rwanda azagirirwa nabi.
Mbere yuko uyu Seyoboka ajya muri Canada yabaga muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rupfisi - 19/11/2016 saa 00:12

Mu Rwanda c baziguhana ko wagirango uwaturoze ntiyakarabye bitabaye ibyo ntibakoroye interahamwe ngo birirwe bazibyinirira gusa twe ntacyo bidutwaye kuko nubwo leta yaba izihoreye twebwe twizeyeko umunsi umwe ubutabera buzaboneka aho umwicanyi azahembwa ibihwanye nibyo yakoze nta munyarwanda uyobewe ko reta yajenjetse mu guhana Interasi nabambari bazo.
Kanda hano umusubize

SAMANTHA LINDSAY - 18/11/2016 saa 07:14

Uwakoze Amaraso Wese Niyo Atabibazwa Ninkiko Za hano Ku Isi Ntazacika Izo Mwijuru Kandi Burya Abicanyi Bakwiye Kumenya Ko Wasimbuka Inyanja Ariko Utasimbuka Igitonyanga Cyamaraso Urugero Aho Uwo Mwicanyi Akuwe Yari Yibyiye Ko Yahejeje Ntawuzamubona Nyamara Ntiyamenye Ko Isi Yizenguruka Isomo Kubandi Bicanyi Bibeshya Ko Batazabazwa Amaraso Bavushije Yinzirakarengane
Kanda hano umusubize

Léonille - 18/11/2016 saa 06:35

uyu mugabo icyaha ni kimuhama azakatirwe igihano ki mukwiye kuko nabo yishe bari ibiremwa byimana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X