Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> 

Yasabiwe imyaka 15 y’igifungo akekwaho gushimuta abarundikazi 3

Uwitwa Asouman Masharia ,yafatiwe ku mupaka wu Rwanda na Uganda akekwaho gushaka kwambukana abarundikazi batatu, ngo abashakire imirimo mu gihugu cya Soudi Arabia, icyo gihe police yamutaye muri yombi aho bamukekagaho ko yaba agiye kubacuruza, ibyo bita human trafficking mundimi zamahanga.

Ubwo byabaga , abo bagore ashinjwa gushaka gucuruza babwiye itangazamakuru ko bari babwiwe ko bagiye gushakirwa akazi , aha hari mu kwezi kwa karindwi.
Gusa kuva masharia yafatwa ntiyahwemye guhakana uruhare rwe mu rugendo rwabo bagore , uku niko yisobanuye ubwo yafatwaga .

Kuri uyu munsi ubwo yagezwaga mu rukiko, yakomeje guhakana yivuye inyuma ibyo aregwa, ashingiye ko ntabimenyetso bigaragaza uruhare rwe muri icyo gikorwa.

Nkuko yabivuze bwa mbere agifatwa,mu kwiregura kwe avuga ko abo bagore atari asanzwe abazi , ngo bahuriye mu modoka , nyuma ngo umugabo umwe warikumwe nabo werekezaga mu gihugu cya Uganda aza kumusaba kumuha numero z’umuntu yasanga muri Uganda, ngo kuko uwo yari ahazi, numero ye itacagamo, Mashalia arayimuha ngo ariko agamije kumufasha , atari uko baziranye,akaba avuga ko ubushinjacyaha bwakagombye gukurikirana uwo mugabo, kuko ngo aho yarahuriye nabo ni uko yabafashije kubw’umutima mwiza nkuko abivuga.

Gusa ubushinjacyaha buvuga ko ukwiregura kwe nta kuri kurimo ,ari naho bwahereye bumusabira ko urukiko rumuhamya icyaha , agahanishwa gufungwa imyaka 15, ndetse no gutanga ihazabu ya milioni 20.

Kuri uyu wa mbere ubwo hasubukurwaga uru rubanza, ariko urukiko rwanzuye ko imyanzuro yarwo izasomwa izasomwa tariki ya 23/12/2016.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

egide art - 30/11/2016 saa 21:59

ubuse jye sinsigaye ndera abana jyenyine umugore wanjye yarajyanwe kugurishwa muri asian ngo nuri omani.
Kanda hano umusubize

egide art - 30/11/2016 saa 21:57

bamufunge uwo muhemu ubuse jye ntibantwariye umugore murubwo buryo none ubu ntacuruzwa murabo banyaziya
Kanda hano umusubize

alfa - 30/11/2016 saa 08:55

Nkurikije ibyo nsomye no kwisobanura kwe ndumva nta cyaha kimuhama narekurwe. Kugendana mu modoka imwe nibyo muheraho mumusabira uburoko bungana butyo?
Kanda hano umusubize

man power - 29/11/2016 saa 14:05

Bibe intanga rugero kuba curuza abantu bifuza indonye bamufunge
Kanda hano umusubize

iradukunda chance. - 29/11/2016 saa 12:20

kuduha amakuru.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X