Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Aba Democrates barasaba FBI kutarenganya HillaryClinton

Abasenateri b’ishyaka ry’aba ’Democrates’ barasaba urwego rw’iperereza n’ubutabera gushyira ahagaragara ibyabonetse muri emails FBI iriho irakoraho iperereza ivuga ko zifitanye isano na Hillary Clinton.

Abo basenateri bavuga ko ingingo yafashwe n’umuyobozi wa FBI, James Comey, yo gutangaza ko hari izindi emails zifitanye isano na Hillary Clinton zabonetse, ibyumweru bibiri gusa imbere y’uko amatora aba, ari andi mayeri ya politike yo kubogama.

Hillary Clinton ubwe yavuze ko iyo ngingo ntaho yigeze iboneka kandi ko iteye amakenga cyane.

Abategetsi bo mu butabera bivugwa ko baba baranenze bwana Comey ngo ntatangaze iby’izo emails.

Donald Trump, witoza ku ruhande rw’aba ’Republicains’, yahise ashingira kuri izo emails mu iyamamazwa rye aho yita uwo bahanganye Hillary Clinton ko ari umunyabyaha akora amakosa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X