Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abagabo 3 imbere y’ubutabera bakekwaho kwiba inka 2000 za Museveni

Igiporisi cya Uganda cyataye muri yombi abagabo 3 bakekwaho kwiba inka zigera hafi mu bihumbi bibiri za Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Igipolisi kiravuga ko abo bagabo bavanye izo nka za Perezida Yoweri Museveni mu isambu ye iri hagati muri Uganda aho afite amashyo menshi y’inka z’inyambo.

JPEG - 14.3 kb
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni

Kivuga ko izo nka zibwe abo bagabo bari bazijyanye ku isoko kuzigurisha.

Perezida Museveni - ukomoka mu muryango w’aborozi b’inka - akunda kenshi kujyana abashyitsi bakomeye bavuye mu mahanga gusura inka ze.

Yavuze ko ashaka kuzaba umushumba najya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Museveni yatorewe gukomeza kuyobora Uganda mu ntangiriro y’uyu mwaka; iyi akaba ari manda ye ya gatanu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha lindsay - 13/09/2016 saa 12:22

Kubitunga nokutabitunga urutazamara imyaka 1000 ntacyo bimaze niyo mpamvu uzumva bigundiriza kubuyobozi nyamarase ukeka komube hari ubiryaho?!!wapi Gusa mujye mwishimira irangira ryibyo bigirwamana bya Africa
Kanda hano umusubize

juju - 13/09/2016 saa 08:21

None mu Rwanda ubu bimeze bite PAPIAS we?
Kanda hano umusubize

- 12/09/2016 saa 13:17

abobantu nibahanwe
Kanda hano umusubize

Niyigaba Eliphase. - 12/09/2016 saa 18:14

Birababa Kuba Abantunkabo Bakora Ubujura Bajyagusahura Ubukungubwigihugu Nibahanwe.Kuko Barakabije?Biteye Isoni?Kuba Abobagbo Barakoze Ubujura Bwokwiba Umukuruwigihugu Nibabahanerwose.
Kanda hano umusubize

Niyigaba Eliphase. - 12/09/2016 saa 18:15

Birababa Kuba Abantunkabo Bakora Ubujura Bajyagusahura Ubukungubwigihugu Nibahanwe.Kuko Barakabije?Biteye Isoni?Kuba Abobagbo Barakoze Ubujura Bwokwiba Umukuruwigihugu Nibabahanerwose.
Kanda hano umusubize

omar - 14/09/2016 saa 09:49

kubwanjye ndi museveni naba babarira kuko bariya bafite byinshi kd umujura ajya ahubutunzi buri
Kanda hano umusubize

PAPIAS - 12/09/2016 saa 11:59

Iyi si yacu irababaje.Usanga abantu bakomeye muli iyi si aribo batunze ibintu hafi ya byose (inka,amazu ahenze,indege,amafranga yuzuye muli za banks,etc...).Usanga abaperezida bo muli Afrika hafi ya bose ali ba Billionaires.Igihugu kiribwa n'abantu bake.Buliya n'abasirikare byitwa ko baba balinze igihugu,ariko mu byukuli baba balinze inyungu z'abantu bake bali ku butegetsi.Niyo mpamvu igihe FPR yarwanaga muli 1990-1994, yasabaga abasirikare b'u Rwanda kutarwanira AGATSIKO ka Habyarimana.Nukuvuga abali ku butegetsi icyo gihe.
Kanda hano umusubize

Merwe - 12/09/2016 saa 20:43

Ubivuze neza gusa nta cyahindutse na kimwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X