Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abaganga bo mu ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika bakingiye abana 3500

Abaganga bo mu bitaro by’u Rwanda biri ku rwego rwa kabiri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repuburika ya Santarafurika (MINUSCA), kuva ku itariki ya 20 kugeza 29 Gicurasi 2016, batanze ubufasha ku bijyanye n’ubuvuzi ku baturage batuye mu mijyi ya Bria na Haute Kotto ho mu Ntara y’i Burasirazuba bwa Repuburika ya Santarafurika.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye na Minisitiri w’Ubuzima wa Repuburika Santarafurika hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita k’Ubuzima (WHO), mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingabo zibungabunga amahoro ku Isi, umunsi wizihizwa ku itariki ya 29 za buri mwaka.

Mu bufasha abaganga bo mu ngabo z’u Rwanda bahaye abaturage harimo: gukingira indwara y’Iseru ku bana bagera kuri 3.500, gusuzuma indwara zitandukanye ku baturage batishoboye, guhugura abaganga n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ibijyanye n’ubuvuzi mu mujyi wa Bria hamwe no gutanga ubumenyi ku bijyanye no gukoresha neza ibikoresho bitandukanye byo kwa muganga.

Izo nzobere za gisirikare zikorera mu Muryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repuburika ya Santarafurika, na none bahaye ibikoresho by’ishuri abanyeshuri bagera kuri 250 biga mu mashuri abanza y’ikigo cya Dandulu.

Nyuma y’ibyo hakozwe umuganda mu mujyi wa Buria, mu bijyanye no gutema ibihuru bizengurutse umujyi wa Buria mu rwego rwo kugaragaza isuku.

Ibikorwa byose byakozwe, byari bihagarariwe na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba bwa Repuburika ya Santarafurika, Mr Yvon Lessene Serges, Umuyobozi w’ibiro bya MINUSCA mu gace k’i Burasirazuba, Mr OUMAR BA.

Aba bayobozi bombi bashimiye cyane abakozi b’ibitaro by’u Rwanda biri k’urwego rwa kabiri mu butumwa bw’amahoro, uburyo bakorana umuhati mu kugarura amahoro no gufasha abaturage batishoboye.

Guverineri wa Buria mu ijambo rye yagize ati: “Aba banyeshuri n’aba bana bahawe ubu bufasha nibo bashobora kuzaba abayobozi bejo hazaza”.

Yashimiye kandi ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo bwatanze urugero muguharanira kwigira aho abantu bashobora kuva ikuzimu, bagahaguruka ubu bakaba berekana isura nziza ku isi bafasha igihugu cyacu cya Repubulika ya Santarafurika (CAR).

Muri iki gikorwa cyo gukingira abana iseru, aho Ingabo z’u Rwanda zakoreraga ku munsi hakingirwaga abana 700. Gukingira iseru muri aka gace ka Bria byaherukaga mu mwaka w’2005.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X