Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abakaridinali bashya17 bashobora kuzavamo uzamusimbura Papa Francis

Umushumba wa kiriziya gaturika kwisi Papa Francis yatoranyije abakaridinali bashya 17 bo mu Idini ya Kiliziya gatolika ba komoka mu bihugu bitandukanye ku Isi, akaba aribo batora usimbura Papa mugihe yitabye Imana cyangwa yeguye.

Aba bakaridinali batowe bashobora kuzavamo uwasimbura umushumba wa kiriziya gaturika ku isi baturuka mu bihugu bya Repubulika ya Centrafrique , Bangladesh, Papua , Guinea na Mauritius,Ubutaliyani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika USA, Espagne, Brasil, Ububiligi, Venezuela, Lesotho , Malayisia, na Albania ; bose baturuka mu migabane itanu hakabamo n’intumwa y’i Vatican muri Syria.

Nk’uko tu bikesha BBC ngo umwe muri aba bakaridinali ni we uzatorerwa kuba Papa.

Umushumba wa kiriziya gaturika zimwe mu nshingano agira habamo no gushyiraho aba karidinari bavamo umwe ushobora kumusimbura.

Muri abo bakaridinari batowe 13 harimo abatagejeje ku myaka 80 bemerewe gutorwamo uzamusimbura igihe azaba yapfuye cyangwa yeguye.

Ni ubwa gatatu Papa Francis atoranyije Abakaridinali. Yakunze gukora uko ashoboye ashyiraho abatari abo ku mugabane w’u Burayi gusa.

Muri uyu muhango ukaba wabaye kuri uyu wa 19, yanenze bikomeye icyo yise, ‘Urwango ruri kurushaho gufata indi ntera mu bantu’ akebura abubaka inkuta, bakanubaka za bariyeri.

Yagize ati « Turi mu bihe ivangura, ubuhezanguni no kwigira ba nyamwigendaho ari byo abantu bafata nk’inzira nziza yo gukemura ibibazo byabo ».

Dore urutonde rw’amazina y’Abakaridinali bashya

Mario Zenari, (ukomoka mu Butaliyani)

Dieudonne Nzapalainga, (Centrafrique)

Carlos Osoro Sierra (Espagne)

Sergio da Rocha (Brazil)

Blase J Cupich(USA)

Patrick D’Rozario(Bangladesh)

Baltazar Enrique Porras Cardozo(Venezuela)

Jozef De Kesel(u Bubiligi)

Maurice Piat(Mauritius)

Kevin Joseph Farrell(USA)

Carlos Aguiar Retes(Mexico)

John Ribat(Papua New Guinea)

Joseph William Tobin(USA)

Anthony Soter Fernandez(Malaysia)

Renato Corti (u Butaliyani)

Sebastian Koto Khoarai(Lesotho)

Na Ernest Simoni(Albania)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NKUNZWENIMANA EMMANUEL - 23/11/2016 saa 18:48

WOWE USHINJA GATOLIKA KOMERA KUKWEMERA KWAWE KUKO NTURI UMWE MUBAYISHINZE NTANUBURENGANZIRA UFITE BWO KUYICIRA URUBANZA, KORA IBIKUREBA.
Kanda hano umusubize

GITERA Ammon - 20/11/2016 saa 18:09

Ku mwenda wa PAPA,handitseho ko PAPA ariwe usimbura YESU hano ku isi?Ese ibyo nibyo?Abagatolika bavuga ko PAPA wa mbere ari PETERO,intumwa ya YESU.Hali impamvu nyinshi zerekana ko PETERO atabaye PAPA.Icya mbere,PAPA yali afite umugore.PETERO yitwaga KEFA (Cephas in French).Dusoma muli 1 Abakorinto 9:5 ko yagiraga umugore.Ikindi kandi,ntabwo Petero yigeze aba i Roma.Ahubwo yabaga i Yerusalemu,uretse ko yigeze kuba I Babuloni.Aba PAPA bose baramyaga MARIYA,ndetse n'uyu munsi.Ariko PETERO ntiyigeze aramya MARIYA kuko Bible idusaba kuramya imana yonyine (Matayo 4:10).Mu magambo make,ntabwo PETERO yigeze aba umugatolika.Idini Gatolika ryaje imyaka 200 nyuma ya YESU.Kuba biyitirira ko PAPA wabo ahagarariye YEZU hano ku isi,sibyo na gato.Dore ibintu Gatolika ikora nyamara YESU yarabitubujije:Basenga imana y'ubutatu,nyamara YESU yigishaga ko imana imuruta (Yohana 14:28),bigisha ko YESU ataremwe,nyamara Bible yigisha ko YESU ari ikiremwa cya mbere cy'imana (Abakolosayi 1:15),n'ibindi byinshi bigisha binyuranye na Bible.Iyo wigisha ibintu bidahuye na Bible,ntabwo imana ikwemera (Matayo 15:9).Si abagatolika gusa biyitirira YESU.N'andi madini menshi nuko.Nyamara YESU nagaruka,azababwira ko atabazi,kubera ko bakora kandi bakigisha ibyo yasize atubujije (Matayo 7:21-23)
Kanda hano umusubize

joseph - 21/11/2016 saa 19:53

Abantu bareke kuvanga Petero yatowe na Yezu ari kuroba kandi yari umugabo, Amahame ya Kiliziya yemerera kubihaye Imana kutabangikanya imirimo ibiri cg ingo ebyiri, Urugo rw'uwihaye Imana muri Kiliziya Gatolika n'ukugendana n'intama z'Imana akaziyobora akabahafiyazo, naho uwemeye gushinga urugo akurikirana umugorewe n'abana be,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X