Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abakekwaho kwica Gen Nshimirimana basabiwe gufungwa burundu

Abashinjwa urupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana basabiwe igifungo cya burundu , urubanza rukaba rwabereye mu muhezo.

Umushinjacyaha mu rukiko rukuru rwa commune Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura yasabiye abantu 8 igihano cyo gufungwa ubuzima bwose abashinja kwica Lieutenant General Adolphe Nshimirimana ku itariki ya kabiri z’ukwezi kwa munani mu 2015.

JPEG - 51.2 kb
Nyakwigendera Nshimirimana Adolphe

Urwo rubanza rwari rumaze iminsi ibiri rubera i Gitega, hagati mu gihugu, aho abo bantu bafungiwe.

Abasabiwe gufungwa burundu Barimo abasirikare 5 n’abapolisi 3, umwe muribo afite ipeti ryo hejuru naho umwungirije akaba afite ipeti ryo mu rwego rwa sous officier
Abashinjwa basabye ko bagirwa abere bakarekurwa kuko ngo umushinjacyaha nta bomenyetso bihagije afite bibahamya icyaha.

Gusa yari afite amajwi avuga ko ari ayafashwe abo bantu bari mu nama yo gutegura ubwo bwicanyi.

JPEG - 29.2 kb
abo bambaye imyenda y’icyatsi nibo bakekwaho kugira uruhare mu kwivugana Gen Adolphe Nshimirimana

Ariko nayo nyene abashinjwa bavuga ko ari ikinamico kuko ngo humvikana gusa ko yafatiwe mu kabari.

Umushinjacyaha yavuze kandi ko abo ashinja bakoze inama 3,ebyiri muri zari izo gutegura umugambi, n’iya gatatu yo kureba uburyo uwo mugambi washyirwa mu bikorwa.

Ebyiri avuga ko zabaye buri bucye uwo mu general akicwa ariko ntatanga aho zabereye.

Muri urwo rubanza ntihigeze hamenyekana icyo abo bashinjwa baba barahoye Lieutenant General Adolphe Nshimirimana.

Lieutenant General Adolphe Nshimirimana yiciwe mu ihuriro ry’imihanda riva mu Ngagara n’iriva mu kamenge mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Bujumbura mu masaha ya mu gitondo ahagana mu gasusuruko.

JPEG - 68.4 kb
Imodoka Adolphe Nshimirimana yiciwemo

Yishwe n’abantu bitwaje intwaro bateze imodoka yarimo bayirasa ibisasu bya roketi n’amasasu asanzwe.

Lieutenant General Adolphe Nshimirimana yari umujenama w’umukuru w’igihugu nyuma yo kuyobora ibiro bikuru by’iperereza hafi imyaka 10.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kagabo innocent - 17/10/2016 saa 09:31

nabose mama bagira ubutabera ahaaaaaaa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X