Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abakozi 5000 bashobora gusezererwa ku kazi muri Uganda

Leta ya Uganda yatangaje igiye gusezerera abakozi bagera ku bihumbi bitanu bakora akazi katari ngombwa mu rwego rwo kugira ngo hacungurwe amafaranga yabagendagaho.

Biturutse ku busabe bw’abanyamabanga ba Leta bwo kongezwa imishahara ikava kuri miliyoni eshatu. Ibi byavugiwe mu nama y’umwiherero w’Abayobozi y’iminsi ibiri I Kampala.

Icyifuzo cy’aba banyamabanga ba Leta cyanzwe na Perezida Museveni, ababwira ko kubongerera imishahara byaca intege abandi bakozi kandi ko icyifuzo nk’icyo atari ubwa mbere kimugezeho kandi akacyanga.

Si ubwambere kandi Uganda yaba igabanyije abakozi kuko no mu mwaka w’1992, yagabanyije abakozi mu rwego rwo kugirango abari mu kazi bahembwe neza.

JPEG - 38.7 kb
Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ANDRY TURIRIMBIRIMANA - 3/08/2016 saa 12:36

ESE nagabanya abakozi abazaba basigaye nibazavunika ? munsubize.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X