Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abaminisitiri ba EAC biyemeje ku zashyigikira Dr Amina mu matora yo gusimbura Dlamini-Zuma

Baminisitiri bahuriye mu muryango wa Afrika y’uburasirazuba (EAC) bemeye kuzashyigikira umukandida guturuka mu gihugu cya Kenya, ku mwanya w’umuyobozi w’umuryango w’Afrika y’unze ubumwe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uRwanda Mushikiwabo Louise, mbere yuko yerekeza mu gihugu cya Kenya mu nama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri EAC.

Yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko mu nama agiyemo ari iyo gushyigikira mugenzi wabo Amina watanzweho umukandida mu matora yo kuzaba umuyobozi wa AU.

JPEG - 55.8 kb
Minisitiri Louise Mushikiwabo na bagenzi be biyemeje gushyigikira Umunyakenyakazi

Nyuma y’iyo nama hasohotse itangazo rivuga ko Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bemerenyije ko kandidatire ya Amb. Amina Mohamed ukomoka mu gihugu cya Kenya.

Ko bagomba ku mushyigikira bamwamamaza muri Afrika hose,mu matora azaba mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka utaha wa 2017 mu nama ya AU ikazabera mu gihugu cya Ethiopia.

Abakandida bazaba bahatanira uwo mwanya harimo, Dr Pelonomi Venson-Moitoi ukomoka mu gihugu cya Botwana, Agapito Mbakuy uturuka mu gihugu cya Guinea Equatorial.

Tubibutse ko aya matora yari yabaye mu kwezi kwa Nyakanga mu nama yabereye ikigali, ariko hakabura uyatsinda kuko nta n’umwe wagejeje ku majwi yari akenewe bituma asubikwa.

Icyo gihe umuryango wa EAC wari uhagarariwe n’umugandekazi witwa Dr Specioza Wandira waje no kuvanwa ku rutonde rw’abahatanira uwo mwanya.

Uzatorerwa kuyobora AU azasimbura kuri uwo mwanya Dr Nkosazana Dlamini-Zuma ukomoka mu gihugu cya Afrika yepfo wavuzeko atazongera kwiyamamariza owo mwanya.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KA DD - 15/11/2016 saa 15:26

TUMUKENEYE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X