Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abandi bantu 2 batawe muri yombi nyuma y’ibitero by’i Nice

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa buravuga ko abandi bantu babiri bakekwaho gukorana n’umugabo wishe abantu 84 abagongesheje ikamyo ubu bari mu maboko y’igipolisi. Aba bakaba baje biyongera ku bandi batanu batawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru.

Ubushinjacyaha buravuga ko umugabo n’umugore batawe muri yombi.
Aba bombi biravugwa ko bakoranaga na Mohamed Lahouaiej-Bouhlel, umunyatuniziya wanyujije ikamyo hejuru y’imbaga y’abantu mbere yo kwicwa arashwe n’igipolisi.
Abandi bantu batanu bafashwe mbere baracyafunze.

JPEG - 21.9 kb
Mohamed Lahouaiej-Bouhlel ukekwaho guhitana imbaga y’abantu mu gitero cya Nice

Mbere yaho, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Bernard Cazeneuve, yasabye "abafaransa bose bakunda igihugu babyifuza" kujya mu ngabo z’inkeragutabara kugirango bafashe mu kurinda umutekano.

Mohamed Lahouaiej-Bouhlel yanyujije ikamyo hejuru y’imbaga y’abantu bari mu birori byo kwizihiza umunsi wiswe uwa Bastille kuwa kane mbere yo kwicwa arashwe n’igipolisi.

Umutwe wiyita Leta ya Kiyislamu uvuga ko icyo gitero cy’ikamyo cyagabwe n’umwe mu bayoboke wawo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X