Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abantu 50 bikekwa ko barimo n’abarwanyi bavuye mu Rwanda bafatiwe mu Burundi

Mu gitondo cy’ejo ku wa kane, abantu bagera kuri 50 bari bafashwe mu ijoro ryo ku wa gatatu, bajyanwe i Bujumbura mu biro bikuru by’iperereza ngo bakorerweho iperereza. Abo bantu bose nkuko bivugwa n’ikinyamakuru UBM cyo mu Burundi ngo batwawe bafunzwe ibitambaro mu maso, kuburyo batashoboraga kumenya aho bajyanwaga. Abategtsi ba Rumonge bavuze ko abo bantu harimo n’abanyarwanda, gusa nta kimenyetso cyangwa icyangombwa na kimwe batanga kibyemeza.

Nk’uko ngo byagaragaye ku biranga abo bantu bafashwe, ngo 23 muri bo bavuka i Bururi, 12 mu ntara ya Kayanza, babiri i Mwaro, abandi bose basigaye bakaba bataramenyekana aho bavuka.

Bafashwe mu ijoro ryo kuwa gatatu bageze aho bita mu Kizuka, muri komine n’intara ya Rumonge. Bari mu modoka eshatu zo mu bwoko bwa Hiace zavaga i Bujumbura.

Igipolisi mu ntara ya Rumonge kivuga ko muri izo modoka abo bantu barimo, hafatiwemo imbunda enye zo mu bwoko bwa Kalashnikov, gerenade zirindwi, amasasu 1669 akoreshwa ku mbunda za Kalashnikov, udusanduku turindwi twuzuye amasasu y’imbunda za Kalashnikov, ibikono (Chargeurs) 12 byuzuye amasasu akoreshwa ku mbunda Kalashnikov, imyambaro y’igisirikare 11, imisipi y’igisirikare 12, ingofero imwe y’igisirikare, imyambaro ibiri y’igipolisi yo kwirinda imvura, imyambaro itatu y’igipolisi gishinzwe gucunga inzego (API), imyambaro 38 y’igipolisi, ipantaro imwe y’igipolisi, imyambaro 39 y’igisirikare (Tenue de combat), ipantaro eshanu z’igisirikare,n’ imyambaro ine yambarwa mu myitozo ya gisirikare (Tenue d’exercice).

UBM dukesha iyi nkuru ivuga ko izi ntwaro zose ngo zari zipakiwe nkuko bapakira ibicuruzwa, abategetsi aho muri Rumonge bemeza ko abo bantu ahanini bagizwe n’urubyiruko , ari abarwanyi bari bavuye mu Rwanda, bagashinjwa ko bari bagiye gukorera mu ntara zo mu majyepfo, muri Rumonge na Bururi.

Aba bategetsi nubwo bavuga ko aba bantu harimo n’abanyarwanda, nta gihamya na kimwe batanze kibigaragaza.

Ayandi makuru ava aho mu ntara ya Rumonge avuga ko abo bafashwe muri izo modoka ari abantu barimo bigira muri Rumonge, batazi ikintu na kimwe ku bijyanye n’izo ntwaro zafashwe. Mu gipolisi bavuga ko iperereza kuri abo bantu ryamaze gutangira.

Si ubwambere abategetsi bo mu Burundi bavuze ko bafatiye abanyarwanda mu Burundi, gusa byagiye bigaragara kenshi ko batari bo ndetse ko ari ibyo u Burundi bwabaga bwahimbiye u Rwanda.

www.imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MINANI emmanuel - 31/07/2016 saa 12:11

MUZABAZE NTA MUNYARWANDA WAZA KWANDAVURIRA MU BURUNDI NGO ARAHARWANA,TUGEZE KU RWEGO RWO KUBUNGABUNGA AMAHORO KU ISI HOSE TWARABARENZE KURE CYANE, MUSHAKIRE IBIBAZO BYANYU AHANDI
Kanda hano umusubize

karibu - 31/07/2016 saa 10:44

Nimwiyoroshye sha,iminsi ivuguta nta muvuba.
Kanda hano umusubize

B G - 31/07/2016 saa 09:11

Ariko niba u Rda rubatera,ko numva ari intwari ba kwi himuye ba kareka urugambo. Ubundi ba kareba uko intama zambarwa.
Kanda hano umusubize

NKURU - 30/07/2016 saa 15:34

RTLM ya mbere ya 1994 ubu yimukiye mu Burundi yirirwa ivuga ubusa. Mbega injiji, mbega imbeba zirwaye ubuheri?
Kanda hano umusubize

FRODIY - 30/07/2016 saa 10:31

MANA.FASHA'AFRICAYACU,IRAGOWE
Kanda hano umusubize

hero - 30/07/2016 saa 07:19

ntibitangaje kubivuga buriya nukurangaza amahanga. nabaturage babo kugirango bareke kureba kubibazo bafite ahubwo baga crear umwanzi bibaho muri politic. gusa utabizi arabirangarira akajyirango ni ukuri. ziriya ni inama ajyirya nibihugu bimwe byanga u rwanda nkurunziza byara muyobeye
Kanda hano umusubize

Sami - 29/07/2016 saa 21:14

RDF muri taxi ha ha ha ha ha ibyo nibya ba Mai Mayi nimbonerakure nizo zigenda nudu Hiace uretse ko murwanda nta Hiace zikinahaba umva sha Mutama ntakotanyi zishotora zityo twabateye wabimenya uzi ikimenyetso ???mwese nizo mbonerakure mwaba muri mumyobo yamasiha cg amafuku.
Kanda hano umusubize

Sami - 29/07/2016 saa 21:14

RDF muri taxi ha ha ha ha ha ibyo nibya ba Mai Mayi nimbonerakure nizo zigenda nudu Hiace uretse ko murwanda nta Hiace zikinahaba umva sha Mutama ntakotanyi zishotora zityo twabateye wabimenya uzi ikimenyetso ???mwese nizo mbonerakure mwaba muri mumyobo yamasiha cg amafuku.
Kanda hano umusubize

fifi - 29/07/2016 saa 20:37

ariko aka ni akumiro pe!abarundi bashobora kuba nta mahoro bagira iyo batavuze u Rwanda ndakurahiye.gusa n'ubwenge bwabo bwaracuramye,basigaye bavuga ibidafite cumi na kabiri.ubu koko barabona RDF yabatera igiye muri Hiace?hahaha.niba batazi uko ikora bazabaze uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze ndetse bazanabaze uko byagendekeye FDLR ku butaka bwa Congo,...
Kanda hano umusubize

Jean - 29/07/2016 saa 19:48

Munyarwa Urazubwenge?Ntugashake Amahoro Ubanje Kuyabuza Uwomuturanye Ikindi Ahomwabukaranga Twarimunsi Yurujo Umugizi Wanabi Nimyenda Yaba Nyamerika Yoyibona
Kanda hano umusubize

Azalie Nkurunziza - 29/07/2016 saa 18:36

Nukuri Nibareke Gutakaza Umwanya Igihugu Cuburundi Ubu Kirimwabagabo Ntahobamenera Icakora Nibasabe Ikigongwe Bagaruke Mungozabo Ntayindi Nzira Nimwe Boronka Ok Ndiko Ndeba Letat Numuvyeyi Irabasameha Imana Ibafashe Amen!!
Kanda hano umusubize

rukin - 29/07/2016 saa 18:13

Abarundi murabagyingagusa
Kanda hano umusubize

Murindwa - 30/07/2016 saa 09:09

ubwo se ko ubise abaginga wowe uri ki ra?Sinaba nkawe ngo ngutuke,ariko igaye kabisa.
Kanda hano umusubize

FRODIY - 30/07/2016 saa 10:39

MURENGERE,AFRICA'PE!!!KUKOIRARUSHYE
Kanda hano umusubize

rukin - 29/07/2016 saa 18:11

Nonese komuvugakobamwebavuka murumonge,ibururi nahandi ubwose izontaranizu Rwanda? Cangase iyonyendabambaye iy fpr inkotanyi?muvemumikino mwabarundimwe!toka
Kanda hano umusubize

Keba - 29/07/2016 saa 16:43

Imbéciles qu'ils sont, certains petits politiciens burundais mentent à propos de tout...
Kanda hano umusubize

muti - 29/07/2016 saa 16:42

hahahahaha!!!!!ariko bariya bagabo ishyamba bamazemo iminsi mikeya ntanakenke na gake byabamariye koko? muzakomeze muvuge gutyo muzarinda murunduka twicecekeye.ari politike, wapi.ari diplomatie, wapi.none se mushoboye iki? ari no kurwana namwe ntanubwo byadusaba kuzana abandi basirikare barenze abasanzwe kumupaka none ngo mwafatiye abanyarwanda muri taxis??! ahubwo ubona niyo muvuga ko mwabafatiye muri V8 byo nari kubyibazaho.akanyu karashobotse kandi ni mukomeza kudushotora muzatubona!!!!!!muzabaze abandi badushotoye aho byabagejeje ngirango nanubu barahahamutse.ni mwitonde rero kuko rimwe haraho muzatugera mukatubona URWANDA RURATERA....................................ibindi muzabibaze
Kanda hano umusubize

THEOPHILE - 30/07/2016 saa 06:36

MWESE NAMACO YINDA.IBYO MUVUGA NTABYO MUZI.GUSA NTAWUZABAHO NK'UMUSOZI.NDETSE NAWO BARAWURIMBURA
Kanda hano umusubize

rumambo - 30/07/2016 saa 08:31

urashuka bene wanyu sha! mwaje tukamesa se? ntidupyinata!!
Kanda hano umusubize

kay - 29/07/2016 saa 15:53

None babasanganye passé port zivuye mu Rwanda banyuze he kugirango bagere mu rumonge Arizona Ikinamico murarizi kweri muti twafashe abishe afisa Mossi bahawe amabwiriza avuye ikigali an bla bla nyinshi cyakoza kuba abaswa muri politiki bizasiga agahugu kanyu kabaye umuyonga
Kanda hano umusubize

Tety issa - 29/07/2016 saa 15:14

NDUMIW KBS
Kanda hano umusubize

kwizera - 29/07/2016 saa 14:53

ABIGISHWA BA YESU BARAMUBAZA BATI:IMPERUKA IZABA RYARI?(Matayo24:3) ARABASUBIZA ATI:MUZUMVA. INTAMBARA HIRYA NO HINA NIMPUHA ZINTAMBARA,IBIHUGU BIZATERA IBINDI BIHUGU. HAZABAHO INZARA NIMITINGITO HIRYA NO HINO, (Matayo24:6,7) uwumva yumve!!
Kanda hano umusubize

nshimiye noel - 29/07/2016 saa 14:29

Bla Bla bla
Kanda hano umusubize

muhizi gerard - 29/07/2016 saa 14:28

Mbega ubuswa!Kuva mu Rwanda ugafatirwa mu Rumonge waba ujya he?SNR yaba isinziriye?Baretse kubeshya ko aho hantu tuhazi.
Kanda hano umusubize

bizimana - 29/07/2016 saa 13:25

Ngaho muzongere muhakaneko mudatera uburundi ,reka iperereza rirangire maze ndebe icyo mwongeraho muhakana
Kanda hano umusubize

rukin - 29/07/2016 saa 18:35

Iyotubaterase twazagamuri tax twabaye aba maseure canga mwadupakururaga twabay abacuruzibibishyimbo mwabaswamwe
Kanda hano umusubize

rukin - 29/07/2016 saa 18:35

Iyotubaterase twazagamuri tax twabaye aba maseure canga mwadupakururaga twabay abacuruzibibishyimbo mwabaswamwe
Kanda hano umusubize

Dixon - 29/07/2016 saa 18:44

Ariko nkawe ubwo ufitubwenge buzima cyangwa ntabwo usobanukiwe ningabo zurwanda icyaricyo? RDF ntabwo itera muburyo nkubwo we uzabaririze. Twe tugenda twambaye we kandi dufite ibifaru ntabwo tugenda muma tax. uzabanze ukore ushyire ubwenge kugihe ubundi umenye ibyuvuga.
Kanda hano umusubize

Mutimura Vincent - 29/07/2016 saa 20:09

Ngo mwafashe abanyarwanda kweli! Nonese u Rwanda ruhana urubibe na Rumonge kuva ryari?
Kanda hano umusubize

Niyonkuru Eric - 29/07/2016 saa 12:53

Yew Nihatari Kweri Gusa Muvyukuri Baribo . Ariko Bakwiy Kwunvikana Atamaraso Asesets , Ingwano Yo Inzirakarengane Niyiharwa.
Kanda hano umusubize

peter - 29/07/2016 saa 19:19

hari ibibaranga wabonye
Kanda hano umusubize

ntwari jimmy - 29/07/2016 saa 12:42

nubundi nuguhimbira urwanda mbega ujyiye gutera aripakiza ?ahubwo abarundi byabananiye
Kanda hano umusubize

Tety issa - 29/07/2016 saa 15:13

NDUMIW KBS
Kanda hano umusubize

ntwari jimmy - 29/07/2016 saa 12:42

nubundi nuguhimbira urwanda mbega ujyiye gutera aripakiza ?ahubwo abarundi byabananiye
Kanda hano umusubize

mutimucyeke - 29/07/2016 saa 22:21

Interahamwe nizo techniques zazo zo kwica abantu. Buriya abarundi bazi ngo ni abantu bavuye i Rwanda kandi ari abana babo bapakiye taxi bakajya kubahotorera aho bashaka bakabarunda mu byobo cyangwa mu nzuzi. Cyane cyane bashobora kuba ari ba basirikare canke abahoze mu gisirikare bavuze ngo bagaruke abandi bave mu ikonji.
Kanda hano umusubize

mutimucyeke - 29/07/2016 saa 22:35

Interahamwe nizo techniques zazo zo kwica abantu. Buriya abarundi bazi ngo ni abantu bavuye i Rwanda kandi ari abana babo bapakiye taxi bakajya kubahotorera aho bashaka bakabarunda mu byobo cyangwa mu nzuzi. Cyane cyane bashobora kuba ari ba basirikare canke abahoze mu gisirikare bavuze ngo bagaruke abandi bave mu ikonji.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X