Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abantu basabiriza mu mujyi wa Bujumbura babamaze mu mujyi

Abantu barenga magana abiri basabiriza hagati mu mujyi wa Bujumura bafashwe n’igipolisi cy’Uburundi kibitumwe n’abayobozi b’umujyi wa Bujumbura bakusanyirizwa ahantu hamwe.

Abo bafashwe biganjemo abasore baba mu muhanda, abana bakiri bato cyane bazanwa n’ababyeyi babo gusabiriza, hamwe n’abantu bakuze barimo abafite ubumuga bari buzuye mu mihanda y’I Bujumbura.

PNG - 599.7 kb
Abasabirizaga mu mujyi wa Bujumbura bakoresha abana

Ariko hari n’abakozi bo mu ngo, n’abageze mu za bukuru baguye muri uwo mukwabu bafatwa mu bandi batari muri icyo kibazo . Abapolisi babafataga bagahita baburiza imodoka z’igipolisi cyangwa amabisi yari yashyizweho n’ubutegetsi bw’umujyi wa Bujumbura. Bose bajyanywe ahantu hamwe, aho igipolisi n’abandi bakorana icyo gikorwa barimo barasuzuma umwidondoro w’abo kugira ngo umwe ku wundi basubizwe iyo baje baturuka.

Jacques NSHIMIRIMANA uyobora ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abana mu Burundi (FENADEB) avuga ko icyo gikorwa cyari gikenewe kuko ku bwe ngo hari abantu bari basigaye baragize ubucuruzi abana bakabazana gusabiriza mu muhanda.

Ageze ahantu bari bakusanyirijwe umukuru w’umujyi wa Bujumbura Freddy Mbonimpa yasabye abo bantu kugerageza bagashakira ahandi ubuzima aho kuza mu muhanda.

Tubibutse ko umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura Freddy MBONIMPA yaherukaga gutangariza abantu bajya bava mu ntara zitandukanye z’igihugu bakaza mu mujyi wa Bujumbura badafite ikintu baje gukora mu mujyi ko bagiye kuzabasubizayo, Umujyi wa Bujumbura ukabamo ababifitiye ubushobozi nkuko byatangajwe na Bujatoya yanditse iyi nkuru.

Ku itariki ya 14 Kamena Freddy MBONIMPA, umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura yari yavuze ko umuntu wese uzaba ari mu mujyi wa Bujumbura agomba kuba afite ikintu ahakora.

Yagize ati “Bariya bantu, basigaye bacuruza abana, mu minsi iri imbere bagiye kwirukanwa basubire iyo baje bava kuko Umujyi ufite ukuntu ugomba kubaho.”

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mayira Innocent - 1/07/2016 saa 09:51

Abobantu basabirizamumuhandabihanga Imana irabizi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X