Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abantu batanu bo mu muryango umwe barohamye mu kiyaga

Abantu batanu bo mu muryango umwe barohamye mu kiyaga cya Bunyonyi giherereye mu burengerazuba bw’igihugu cya Uganda hagati ya Kabale na Kasoro bihana umupaka n’igihugu cy’u Rwanda.

Nkuko Canon Enock Kazooba uyobora agace ka Rubaya abitangaza, ngo ibyo byago byabaye ku mugoroba wo ku wa mbere mu karere ka Kabale.

Nkuko uyu muyozi akomeza abitangaza, ngo aba bantu bo mu muryango umwe batahaga mu rugo bava mu bukwe bwo mu muryango wabo mu gace ka Rushebeya, Kamuganguzi aho ubwato barimo bwakubiswe n’umuhengeri bugahita burohama.

Abayobozi bo muri ako gace bavuga ko abapfuye ari umuryango wa Thanks Turyagumanawe, Umugore we Roy Mukamaasimwe, umukobwa wabo w’imyaka itatu, Desire Turyagumanawe. N’abandi babiri bo mu muryango.

Amakuru aturuka aho avuga ko umurambo umwe ari wo umaze kuboneka mu gikorwa cyo gushakisha cyatangiye ejo ku wa mbere.

JPEG - 114.5 kb
Ikiyaga cya Bunyonyi ni kimwe mu biyaga bifite ubujyakuzimu burebure

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X