Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abanyamahanga 20 n’abapolisi 2 biciwe kuri resitora ya Holey abandi 30 barakomereka

Abategetsi baravuga ko abantu 20, bose b’abanyamahanga bishwe mu gihe cy’igitero gikekwa kuba cyagabwe n’abarwanyi ba kiyisilamu kuri resitora i Bangladeshi. Abandi bapolisi 2 bishwe naho bagenzi babo 30 barakomereka

Minisitiri w’intebe Sheikh Hasina yavuze ko abafashwe bugwate 13 babohojwe naho batandatu mu bagabye igitero bakicwa. Yavuze ko umwe mu barashi yatawe muri yombi.

Biratekerezwa ko bamwe mu bari bari aho kuri iyo nzu ya Holey Artisan Bakery bari Abataliyani n’Abayapani.Umutwe w’abarwanyi ba IS wavuze ko ari wo wagabye igitero.

JPEG - 22.7 kb
Igitero cyamaze hafi isaha kugeza ku wa Gatandatu mu gitondo.

Kuri televiziyo, Sheijh Hasina yagize ati:"Cyari igikorwa cy’ubugome bukomeye". "Aba ni bayislamu ki? Nta dini bagira.""Guverinoma yanjye yiyemeje kurandura iterabwoba n’ibikorwa by’abarwanyi muri Bangadeshi."

Uwungirije minisitiriri w’intebe mu Buyapani Koichi Hagiuda yavuze ko Umuyapani umwe yarashwe akicirwa mu gitero kandi ko abandi barindwi bari bari mu nzu. Yavuze ko gverinoma y’Ubuyapani itarashobora kubavugisha.

Ikinyamakuru cyo muri Bangladeshi, Daily Star, cyavuze ko abarashi bishe urubozo umuntu wese utashoboraga kuvuga ikorowani. Daily Star yavuze ko abarashi bahaye ibiryo abafashwe bugwate b’inkomoko ya Bangladeshi gusa.

JPEG - 33.1 kb
Habaye impagarara mu ijoro ryose

Sumon Reza, ugenzura abakozi mu nzu y’ubucuruzi yatewe, yari ari muri resitora igihe igitero cyatangiraga ariko yashoboye guhunga aciye mu gisenge.

Yabwiye itangazamakuru muri Bangladeshi ati: " Inyubako yose yari irimo gutigita igihe abarashi baturitsaga ibisasu". Yaje gusimbuka avuye mu gisenge arahunga.

Humvikanye urusaku ruremereye rw’amasasu igihe ingabo n’abakomando barwanira mu mazi bigabaga muri iyo nzu. Abategetsi babwiye BBC ko bari bafashijwe na polisi b’abasirikare barinda imipaka ya Bangladeshi.

Amasasu yahagaze nyuma y’isaha. Imyirondoro y’abafashwe bugwate cyangwa uko byabagendekeye ntibyamenyekanye ako kanya.

JPEG - 37 kb
Ibitaro biri i Dhaka byavuze ko abapolisi 30 bakomeretse.

Abapolisi babiri bishwe mu gihe cyo kurasana n’abagabye igitero ku wa Gatanu nijoro abandi bapolisi 30 barakomereka.

Igitero cyatangiye igihe abarashi umunani cyangwa icyenda binjiraga mu nzu iherereye mu gace katuwemo n’abahagararye ibihugu byabo mu mujyi mu gihe cya 21:20 (13:20 ku isaha ngengamasaha GMT) barekura urusoro.

Itangazo ryanyuze ku rubuga rw’itangazamuru Amaq rw’umutwe wiyita IS ryavuze ko abarwanyi bagabye igitero kuri resitora imenyerewe kugendererwa n’abanyamahanga. Ryavuze ko abantu barenga 20 "b’ubwenegihugu butandukanye" bishwe, ariko ibi ntabwo byemejwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X