Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abanyamerika badashyigikiye Perezida Donald Trump bamaganye itorwa rye

Mu matora ya Perezida yabaye ku munsi w’ejo tariki 9/11/2016 muri Leta zunze ubumwe za Amerika ,byatangajwe ko hari abanyamerika benshi bigabije imihanda bamagana itsinzi ya Donald Trump bavuga ko batemera ibyavuye mu matora , bagaragaza ko batamwishimiye.

Mu myigaragambyo yabaye i New York hagaragayemo umuhanzi Cher na Madonnaabahanzi b’ibyamamare muri Amerika bagaragazaga ko Trump atari Perezida wabo.

JPEG - 65.3 kb
Abigaragambije batwitse ibendera rya Amerika

Abari mu myigaragambyo i New York bari bitwaje ibishushanyo bya Donald Trump n’ibibumbano, bateraniye kuri Union Square no kuri Columbus Circle baririmba imibereho y’abirabura bagaruka no kubyo Donald Trump arwanya.

Ahandi hagaragaye imyigaragambyo n’ imbere y’inyubako Trump ari kubamo mbere y’uko ajya mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu (White House),ubwo azaba amaze kurahira.

Imyigaragambyo yabereye kandi i Chicago, Illinois, Portland, Oregon n’ahandi hanyuranye ,ikidasanzwe cyane ni uko abigaragambya batwitse idarapo rya Amerika.
Abigaragambirije imbere y’inyubako na Hotel bya Donald Trump bamwe bafashwe barafungwa nyuma yuko bari barenze kumabwirizwa yaramaze gutangwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bagabo - 12/11/2016 saa 05:48

Nonese iyi ni yo democracy barimo barigisha isi! Iyo utoye umukandida ntatsinde se urigaragambya? uwatowe iyo afite gahunda mbi imunanira kuyishyira mu bikorwa ukaba ariho umufatira ukamusaba kwegura! None se ubwo yakwirukana igice kimwe cy'abaturage bemewe n'amategeko ndetse barimo n'uwahoze ari umukuru w'igihugu ntabe na we yiyirukanye! Ariko ntacyo nimubareke buriya barambiwe kwitwa USA bakaba bashaka gukurikira URSS!
Kanda hano umusubize

leo uwimana - 11/11/2016 saa 09:46

turamagana amagambo ya tramp avuga ko azirukana abanyafrika
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X