Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abanyeshure 6 bashinjwa gutuka Perezida barekuwe

Mu gihugu cy’u Burundi, abanyeshuri batandatu bagizwe n’abakobwa 4 hamwe n’abahungu babiri bo ku ishuri ryisumbuye rya Bubanza barekuwe by’agateganyo n’urukiko rukuru rwo mu ntara ya Bubanza. Abo banyeshuri bari bafunzwe bakurikiranweho icyaha cyo gusiribanga ifoto ya Perezida Nkurunziza.

Bose uko ari batandatu ntibaruzuza imyaka yemerera ubutabera bw’u Burundi kubakurikirana mu nkiko nkuko amategeko yahoo abiteganya , gusa bari bafashwe n’igipolisi muri komine Gihanga. Abo bakobwa bane biga mu ishuri rya komine Gihanga, abahungu babiri ni abo ku ishuri ribanza rya Ruvumvu.

JPEG - 22.6 kb
Ifoto ya Perezida Nkurunziza yatumye abanyeshure 230 birukanwa ku ishuri

Gusa ngo nubwo babaye barekuwe by’agateganyo, urukiko rwa Bubanza rwabategetse ko basabwa kuzajya bahora bitaba ubutabera buri wa mbere.

Ababyeyi b’abo banyeshuri bashimishijwe n’icyo cyemezo cyo kubarekura by’agateganyo, ariko bagasaba ko bokurwaho icyaha baregwa cyo gutuka umukuru w’igihugu, kuko kubw’abo babyeyi, nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko abo bana aribo baribanze iyi foto ya Nyakubahwa Nkurunziza.

Bmawe mu banyeshuri baherutse kuraswa n’inzego z’umutekano zo mu Burundi bazira kwigaragambya basaba ko abanyehuri bagenzi babo barekurwa.

JPEG - 44.3 kb
Abanyeshuri bararashwe

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

isirikoreye jean de la terre - 11/07/2016 saa 09:51

ahubwo ubuyobozi bw'abarundi burihangana kuko kiriya gikorwa cyo gutuka umukuru w'igihugu hari ibihugu bitakihanganira kuko perezida aba ahagarariye Imana mugihugu kandi icyo yemeje, asabye cyose kiraba bityo ni uwo kubahwa abo bana ntakinyabupfura bafite bashyirwe mukigo ngororamuco
Kanda hano umusubize

korodi - 10/07/2016 saa 06:15

ariko umunu nubwo waba utamukunda nikibi kyane kwonona ifoto none kubwanje nasabaga abana bababarire kubera babikoresheje ubwange ubwo ntago bamukunda Naha muri Uganda nuko bimeze pe I love kisenyi lubavu and Rwandan
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X