Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri MINUSCA bambitswe imidari y’ishimwe

Mu rwego rwo gushimira abapolisi b’u Rwanda 448 bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrarica (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA), kubera uruhare rwabo mu kugarura no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, Umuryango w’Abibumbye wabambitse imidari y’ishimwe.

Uyu muhango wo kubambika imidari wabaye mu mpera z’iki cyumweru , ubera mu murwa mukuru wa Centrafrica Bangui, uyoborwa n’uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica Parfait Onanga Anyanga.

Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrica (MINUSCA) Luis Miguel Carrilho, uhagarariye ingabo zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu Lt. Gen. Balla Keita, umuyobozi w’umujyi wa Bangui Emile Gros-Raymond Nakombo, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

PNG - 589.4 kb
Abapolisi b’u Rwanda bambikwa imidari

Mu ijambo rye, Parfait Onanga Anyanga yashimiye abapolisi bambitswe imidari kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo ka buri munsi, anabasaba gukomeza gukora akazi kabo neza, no kugaragaza ubunyamwuga, gukunda igihugu no kuzuza neza inshingano zabo.

Yavuze ati:’’Sinshidikanya ko ikinyabupfura cyanyu, ubunyamwuga no gukunda igihugu biva ku mateka mwanyuzemo, mukiremamo icyizere, byose biva ku buyobozi bwiza mufite mu gihugu cyanyu.

Luis Miguel Carrilho we yababwiye ko iyi midari bayihawe kubera imyitwarire myiza bagaragaje mu kazi kabo.

Yaravuze ati:’’Mwaranzwe n’indangagaciro z’umuryango w’abibumbye, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.’’

Uyoboye abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrica Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yashimiye MINUSCA, bagenzi be baje kubungabunga amahoro muri Centrafrica, Leta y’icyo gihugu n’abaturage ba Centrafrica kubera ubufasha babahaye kugirango buzuze inshingano zabo.

Yaravuze ati:’’Kugera ku nshingano zacu tubikesha gukorera hamwe n’ikinyabupfura biranga abapolisi b’u Rwanda ndetse n’imikoranire myiza dufitanye n’abandi baje kubungabunga amahoro hano ndetse n’abaturage ba Bangui.’’

Aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari bakaba aribo bacunze umutekano igihe Papa yasuraga Centrafrica, mu gihe cy’amatora bakaba baranarinze umutekano w’umukuru w’igihugu cya Centrafrica Prof. Faustin Archange Touadera ubwo yiyamamazaga, banacunga umutekano wa Perezida w’Ubufaransa nawe ubwo yasuraga Centrafrica, bakaba banacungira umutekano abaturage cyane cyane abo mu duce twa 3, 4, 5, 8 twa Bangui.

Ibi birori byanaranzwe n’akarasisi k’abapolisi b’u Rwanda n’imbyino nyarwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mike - 29/08/2016 saa 09:10

Babaye ba Ambasaderi beza b’u Rwanda muri ubwo butumwa bw’amahoro no muri icyo guhugu muri rusange. Nanjye ndabashimira kubera bahagarariye igihugu neza. Ubunararibonye,ubwitange, imyitwarire myiza, imikoranire myiza n'abandi bafatanyije kubungabunga amahoro muri iki gihugu ni byo byatumye bo na bagenzi babo bababanjirije bambikwa imidari.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X