Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abarenga 20 bamerewe nabi nyuma yo kunywa ikigage mu birori

Ibi byabereye mu birori byabaye mu cyumweru gishize ahitwa Nyabihanga muri Zone Mugomera, mu ntara ya Ngozi mu gihugu cy’u Burundi. Nkuko RPA ibitangaza ngo abantu bativuje ubu bari mu kaga katoroshye.

Amakuru ava aho avuga kandi ko abo bantu bakiva aho, bahise batangira kurwara impiswi, ndetse no kuruka ubutaruhuka.

Abaganga bari kwita kuri abo barwayi batangaje ko ko aba bantu baba barariye ibyo kura ndetsen’ibyo kunywa bihumanye.

Abo baganga bakomeje bavuga ko bitewe n’uburemere bw’ubwo burwayi, ngo bamwe muri abo bantu bamaze koherezwa ku bitaro bikuru bya Ngozi.

Abaturage bo mu ntara ya Ngozi ngo si ubwambere babonye ibikorwa nk’ibyo byo guhumanya amafunguro mu birori bakaba basaba inzego z’umutekano gufatira ingamba abakunze kugaragarwaho n’ibyo bikorwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X