Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abarenga 90 barwaye Cholera mu Burundi

Abarwayi ba cholera barenga 90 nibo bamaze kwakirwa ku bitaro byo mu kabezi mu ntara ya Bujumbura kuva mu mpera z’ukwezi kwa karindwi k’ uno mwaka.

Isuku nke n’ubuke bw’amazi n’ibyo bintu nyamukuru byatumye iyo ndwara yaduka muri ako karere k’ubuvuzi ka Kabezi nkuko muganga uyoboye ibitaro by’akarere yabitangarije itangazamakuru.

Icyo kiza cya Cholera cyatangiye kugaragara mu karere k’ubuvuzi ka Kabezi kuva ku itariki ya 27 ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka nkuko byemezwa na muganga Arcade Hatungimana uyoboye ako karere.

Muganga Hatungimana asobanura ko isuku nke, ubuke bw’amazi n’ubwiherero budahagije ari bimwe mu bitera cholera.

Bamwe mu bakize iyo ndwara ya cholera, barashima ko bavuwe bagakira, bagasaba ko bahabwa amazi meza

Umuyobozi wa komine Kabezi Madame Renilde Ndayishimiye ari kumwe n’abashinzwe ubuzima bavuga ko batari kurebera icyo kibazo. Bafashijwe n’ishirahamwe ry’abaganga b’abasuissi batagira imipaka Medicins Sans Frontieres batangaje batangiye gukora ibintu bitari bike ngo hagabanuke umurindi w’abandura iyo ndwara buri munsi.
ushinzwe amakuru muri MSF Suisse yabwiye Ijwi ry’Amerika ko muri karitiye Ruziba ya komine Muha, hagiye gufungurwa vuba ikigo cyo kwakira abarwayi ba cholera.

JPEG - 31 kb
Hari abamaze guhitanwa na Cholera
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muganga - 17/08/2016 saa 22:38

Irabamara basha twarabivuze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X