Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abarundi barasabwa gukunda igihugu

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza arasaba abarundi bose ko umutima wo gukunda igihugu washyikigikirwa n’ ibikorwa by’iterambere n’aho haba hakiri ibitagenda neza. Ibi akaba yabivuze mu ijambo yahaye abaturage mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ubwigenge wizihijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016.

Ni ku nshuro ya 54 Mu Burundi hizihijwe isabukuru y’ubwigenge. Perezida Nkurunziza yavuze ijambo ahanini ryibanze ku gusaba abarundi kurushaho guharanira kwigenga.

Perezida Nkurunziza yavuze ko agiye gushyiraho itsinda rigamije kwita ku bantu barenganywa mu kazi kabo ndetse anihanangiriza abaganga batita ku barwayi babo.

JPEG - 11.6 kb
Perezida Pierre Nkurunziza arasaba abarundi gukunda igihugu cyabo

Muri iryo jambo ryibanze ku mateka y’ubwigenge no kurushaho kubungabunga ubwigenge bw’u Burundi, Pierre Nkurunziza yahamagariye abarundi kurangwa n’umutima wo gukunda igihugu cyabo.

Mu bibazo bibangamiye ubwigenge, Perezida Nkurunziza yavuze ko bishingiye ahanini ku bukene, ubushomeri, uburezi, imfu za hato na hato z’abantu ruswa ndetse n’igabanuka ry’imfashanyo ituruka hanze.

Yahamije ko hari bamwe mu bayobozi bagikora nk’abakoreshwa n’abakoloni ndetse anihanangiriza abaganga batita ku barwayi.

Uyu munsi w’ubwigenge u Burundi buhuriyeho n’u Rwanda , nibwo bwa mbere Perezida Nkurunziza awizihije kuva aho atangiriye gutegeka manda ya gatatu yateje umwiryane mu barundi umwaka ukaba umaze kwihirika.

Mu gusoza ijambo rye, Perezida Pierre Nkurunziza yavuze nta mpamvu n’imwe yo gutegereza ibiganiro bihuza abarundi ko ahubwo abarundi bose bari mu buhungiro batahuka ndetse anavuga ko yishimiye uburyo igihugu cy’u Burundi kibanye neza n’ibihugu bihana imbibe nacyo.

Ku rundi ruhande ishyaka rya CNDD FDD arinaryo abarirwamo ryashinje igihugu cy’u Bubiligi uruhare mu makimbirane arangwa mu Burundi. Iri shyaka rivuga ko uyu mwiryane wateguwe mu myaka yambere yo kubona ubwigenge mu 1962.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/07/2016 saa 15:00

bagikunde gute kdi warabamenesheje
Kanda hano umusubize

man power - 2/07/2016 saa 13:45

Nkurunziza ukunda igihugu ntukunda abanyagihugu banza ufate imbonerakure na bapolisi na baserikari bica abantu mutavuga rumwe kumanwa ni ntama nijoro ni bikooko murakoze
Kanda hano umusubize

ukuri - 1/07/2016 saa 21:27

Wogira ubwogenge utwagwa n'abafaransa wewe?
Kanda hano umusubize

- 1/07/2016 saa 13:17

HEMWENTABWIGENGEBUHARIIBURUNDIIPFUZABANTUNAZO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X