Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abarundi bazaguma muri AMISOM cyangwa bazavamo?

Inteko ishinga amategeko y’Uburundi yatumije kuri uyu wa kane ministiri ushinzwe ingabo n’ushinzwe umutekano mu gihugu gusubiza ibibazo by’intumwa za rubanda ku bijyanye n’abasilikali n’abapolisi boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hanze y’igihugu.

Ibyo bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ko ingabo z’Uburundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya mu mutwe w’ingabo z’Afurika, witwa AMISOM, zishobora gusezererwa.

JPEG - 84.2 kb
Umusirikare w’u Burundi muri Amisom

Mu magambo yavuze atumira abadepite muri iyo nama, Perezida w’inteko ishinga amategeko y’Uburundi, Pascal Nyabenda yagaragaje ko amahanga yashyize hamwe kugirango agambanire ingabo z’Uburundi.

Yagize ati “Umengo hariho complot au niveau internatioana yo gushaka kurementanyiriza abasilikali cyangwa abapolisi bacu barungikwa hanze.”

Bwana Nyabenda yavuze ko inama yo kuri uyu wa kane izaba umwanya mwiza w’abahagarariye rubanda kubaza leta kugirango bumve ko bikenewe ko ingabo z’Uburundi ziguma mu butumwa bw’amahoro cyangwa zakurwayo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’ingabo mu Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye yatangaje ko ingabo n’abapolisi b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro bamaze amezi 10 badahembwa.

Intandaro yo kudahembwa yatewe n’uko Umuryango w’Ubumwe bw’I Bulayi wanze gucisha amafaranga y’aba basirikare kuri compte za leta ahubwo ugashaka ko aya mafaranga anyura kuri compte ya buri musirikare uri mu ubu butumwa.

Minisitiri Ntahomvukiye na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alain Guillaume Bunyoni bavuga ko leta y’u Burundi ibi itabyemera kuko byaba ari ubukoroni.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi, umuryango w’Afurika yunze ubumwe wandikiye AMISOM uyisaba gusubika gusimbura ingabo z’Abarundi ziri mu butumwa muri Somaliya byari biteganyijwe muri uku kwezi kwa cumi na kumwe n’ugutaha.

Amakuru ava ku bantu bizewe bakurikiranira hafi ibikorwa bya AMISOM yemeza ko bishoboka ko umuryango w’Afurika yunze ubumwe waba ugiye guhagarika amasezerano yawo n’Uburundi.

Umudiplomate wo mu gihugu kimwe cyo mu burengerazuba bw’isi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bari mu biganiro byo gusimbuza Abarundi ingabo za Etiyopiya.

Yavuze ko aricyo gishobora kuba cyaratumye, mu cyumweru gishize, Etiyopiya itangira gukura ingabo zayo zitari muri AMISOM muri Somaliya.

Uwo mu diplomate yemeza ko ibyo biganiro bimaze kugera kure. Mu ntangiriro z’uyu mwaka umuryango w’Ibihugu by’Ubulayi ari nawo utanga inkunga nyinshi muri Amisom watangaje ko uzagabanya amafranga watangaga mu rwego rwo kotsa igitutu ubutegetsi mu Burundi kugirango bujye mu biganiro bya politike nabo batavuga rumwe.

Uburundi bufite ingabo 5,400 muri Somaliya zigizwe n’abapolisi n’abasirikali.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaburundi - 4/11/2016 saa 01:44

None se aravuga ngo bazakura abasilikar babo muri Amisom? Yavuze ko babirukanye naho???arabesha nde rero? Ridiculous
Kanda hano umusubize

Mushingantahe - 3/11/2016 saa 21:03

Ariko se ibyo abo bayobozi bo mu burundi bavuga barumva bidasekeje? Ngo kuba abanyaburayi bashaka kwihembera abasirikare ni ubukoroni???? Kuki bashaka ko bayanyuza kuri compte ya leta? Barashaka se gukora mouvement kuri compte ngo bazajye gusaba ideni? Cyangwa visa? Barantwengesheje pe!!
Kanda hano umusubize

NTACOBITWAYE - 3/11/2016 saa 18:56

EMWE NAHO ABANTU BOSE BOGUHEBA IMANA NTISHOBORA KUGUHEBA EWE BURUNDI WARASIMVE IMANGA ABASI BARI BENSHI ABABIRIGI MURI BABI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X