Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abarwanyi 12 ba FDLR bafashwe mpiri

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko mu bikorwa byo guhashya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, zataye muri yombi abarwanyi 12 mu bitero zatangije kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Izi ngabo ngo zabafatiye ahitwa Kinyati mu gace ka Bwito, mu bilometero bisaga 150 mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’umujyi wa Goma.

Umuvugizi w’Ibitero bya Sokola II biri guhiga imitwe yitwaje intwaro, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ibyo bitero byakomereje mu bice bya Kahumire, Buhendwa na Kishije; ibice byegeranye na Kibirizi ikomeje kuvugwamo ubwicanyi bwitirirwa FDLR.

Ati ‘‘Bigamije gukubura imitwe yitwaje intwaro muri aka gace, ikomeje guteza umutekano muke uharangwa cyane kuva mu mezi asaga abiri ashize.’’

Umutwe wa Fdlr ufatwa nk’ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ukaba ushinjwa ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Iiri fatwa ry’aba barwanyi ba Fdlr rije nyuma yahoo hatangajwe ko hafashwe umukuru wabo mu minsi mike ishize.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/09/2016 saa 21:47

Bamefanya Mzuli Kabsa
Kanda hano umusubize

- 1/09/2016 saa 11:57

Ibinibibeshyo gusaaaaaa
Kanda hano umusubize

- 1/09/2016 saa 20:38

waruhari wamureziwe
Kanda hano umusubize

Jimmy - 1/09/2016 saa 21:50

Bakoze Neza Kabsa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X