Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abashaka guhatanira intebe ya David Cameron bararimbanije

Abagore babiri Theresa May na Andrea Leadsom batangiye urugamba rwo guhatanira umwanya wa Minisitri w’intebe mu Bwongereza nyuma y’aho uwari kuri uwo mwanya David Cameron avuze ko yeguye kubera igihugu cyemeje muri kamarampaka ko cyitandukanyije n’umuryango w’Ubumwe bw’I Bulayi.

Aba bagore babiri batangiye urugamba rwo kumaranira iyi ntebe bose bakomoka mu ishyaka ry’abatsimbarara ku mpinduka . Aba bombi babanje guhatanira kuba umuyobozi w’ishyaka ry’abatsimbarara ku mpinduka (Conservative Party) nyuma y’uko Michael Gove atsindiwe amatora.

Nyuma y’amatora ya kabiri yakozwe hagati y’abadepite, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Madamu May, yabonye amajwi 199 naho minisitiri w’ingufu, Madamu Leadsom abona 84 mu gihe Bwana Gove, minisitiri w’ubucamanza yagize 46.

JPEG - 17.6 kb
Uhereye ibumoso ni Madame Theresa May na Andrea Leadsom

Ubu noneho abarwanashayaka ba Conservative Party bazafata umwanzuro mu matora bazakora ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa Cyenda.

Uzatsinda aya matora azaba minisitiri w’intebe wa kabiri w’umugore mu mateka y’Ubwongereza.

Bwana Cameron yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko atsindiwe kamarampaka yatumye Ubwongereza butora kuva mu muryango w’ibihugu by’Uburayi, EU.
Ibyavuye mu majwi yatumye May atsinda byatangajwe na depite Graham Brady i Westminister.

Kuva Bwana Cameron yakwegura, habonetse abakandida batanu bashakaga kumusimbura, byatumye habaho amatora yabagabanyije bakagera kuri babiri gusa basigaye mu irushanwa.

Ubu amatora aregereza umusozo mu ishyaka rifite abayoboke bagera ku 150.000 bazahitamo hagati ya Madamu May, washyigikiye ko Ubwongereza bwaguma muri EU muri kamarampaka na Madamu Leadsom washyigikiye ko buva muri uyu muryango.

Nyuma y’uko amajwi atangazwa, Madamu May yavuze ko yashyigikiwe n’impande zose zo mu ishyaka kandi asezeranya kubumbira ishyaka hamwe.

Yasezeranyije "ubuyobozi bukomeye kandi burimo inararibonye" mu biganiro Ubwongereza buzagirana na EU nibuva muri uyu muryango kandi akazakora ku buryo Ubwongereza butaba igihugu cy’ "abamaramaje bafite ubuzima bwiza gusa, ahubwo bukaba ubwa buri umwe muri twese."

Umuntu wese ushaka gutora agomba kuba ari umurwanashyaka wa Conservative Party bitarenze tariki ya 9 z’ukwa Gatandatu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X