Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abashyigikiye Hillary Clinton barashinja FBI kubogama

Abari mu bikorwa byo kwamamaza Madame Clinton banenze cyane umukuru wa FBI, James Comey mu kwerekana ukubogama kw’ikoreshwa rya emails na Hillary Clinton.

Ibyo bibaye nyuma y’aho ikinyamakuru cyo muri Amerika kivugiye ko Comey yategetse ko hatashinjwa Uburusiya ku mugaragaro ko bwivanga mu bibazo by’ amatora yo muri Amerika, harimo n’ubujura bwavuzwe bwa mails.

JPEG - 75.3 kb
Madame Hillary Clinton mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ukwitwararika kwa Comey wari wemeje iby’ iyo nkuru yabonetse hagamijwe amatora, nk’uko bitangazwa. FBI yanze kugira icyo ibivugaho ubwo yabazwaga na Radio BBC.

Itariki 7 z’ukwezi kwa cumi, Comey yanze gusinya ku rwandiko rwasohowe na minisiteri y’umutekano mu gihugu ku bufatanye n’umukuru w’iperereza.

“Urwego rushinzwe iperereza ruvuga ko ruzi ko reta y’Uburusiya yagize uruhare mu bujura bw’ubutumwa bwa email z’abanyamerika n’ubutegetsi, harimo n’ubw’amashyaka. Ubwo bujura bufite gahunda yo kwivanga mu bijyanye n’amatora,” ni ko urwo rwandiko ruvuga.

Comey yemeye ibyari muri urwo rwandiko ariko yanga ko rushyirwa ahabona imbere y’uko amatora aba, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru bya Amerika.

Havuzwe ko abajura bo kuri internet bibye inkuru abademokarate muri gahunda yo guha intsinzi Donald Trump.

“Nta kindi umuntu ahita abona atari ukwerekana aho abogamiye,” uko niko ushinzwe gahunda zo kwamamaza Hillary Clinton, Robby Mook yavuze.

Yabwiye Comey “gusobanura byihutirwa iyo myitwarire ye avuga ko atari myiza no gukorera no kubijyanye na Donald Trump nk’uko yabigize ku bakoranye na Hillary Clinton.”

Comey ariko yarabinenze cyane. Kuva aho ku musi wa gatanu, imbere y’imisi 11 ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu, FBI iri gukora iperereza ku butumwa bwa mail bushyashya, yaba afitanye isano n’ubwo Clinton yohereje kuri email ye bwite atari iy’akazi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kwidigili - 4/11/2016 saa 10:18

Ikigaragara cyo nuko Trump atiwe ugamba gutorwa kuko uko byamera lose umugabo aba ari umugabo kandi ikindi uyu mugore aramutse atowe America yasubira inyuma aba Russian bahitwa babicaraho neza neze. uzarebe iyo umugore atwaye imodoka akagira ikimukanga ahitwa yipfuka mu maso ubundi akinyarira. hanyuma umb wire ukuntu igihugu nka kiriya cyategekwa numugore!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X