Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abasirikare 11 bakomeye mu gisirikare cy’U Burundi bamaze gutoroka

Igisirikare cy’uburundi cyemeje ko hari abasirikare batorotse barimo abataragarutse mu gihugu bashoje ubutumwa bagiye boherezwamo hanze kubera ubwoba bw’uko bashobora gufatwa bageze mu gihugu.

Nkuko umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Colonel Gaspard Baratuza abivuga, ngo ubwo bwoba bwaturutse ku ntonde zakwiragiye ku mbuga nkoranyambaga ko abasirikare baziriho baba bashakishwa ngo bafatwe.

Ibyo bigahurirana n’andi makuru yavugaga ko hari abasirikare bamaze iminsi bafatwa cyane cyane mu ishuri rikuru rya gisirikare ISCAM bakajyanwa mu nzego z’iperereza ndetse abandi bakaburirwa irenegero.

Colonel Baratuza yemeje ko hari abasirikare bataye amasomo haba mu Burundi cyangwa, bakaba hari n’abanze gutaha barangije ubutumwa boherejwemo hanze y’u Burundi, barimo abanyeshuri batanu muri kaminuza ya gisirikare Iscam y’i Bujumbura, bane kuri 17 bari barangije amasomo y’imyaka itanu barimo mu gihugu cya Ethiopia na babiri mu Bubiligi bari batararangiza amasomo.

Colonel Bartuza avuga ko abo bose batorotse babitewe n’ubwoba bw’ibyo babonye byanditswe ku mbuga za internet zitandukanye.

Ku bwa Colonel Baratuza ngo nta musirikare waru ukwiye guterwa ubwoba n’ibyandikwa hirya no hino.

Kuva haba igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi na bamwe mu basirikare mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize, hari abasirikare bagiye baratoroka abandi baricwa.

Gusa urwego rwa gisirikare rubona ibyandikwa nk’ibikorwa by’abashaka gusenya igihugu babanje gucanishamo urwego rwa gisirikare rugizwe n’abasirikare ba kera n’abohoze mu mitwe yarwanyaga leta ari na yo yavuyemo ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi muri iki gihe.

JPEG - 15.7 kb
col.Caspard Baratuza umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyonsenga - 21/08/2016 saa 10:34

Inyamaswa idakenga yishwe numututizi. Igisirikare kinesha nicy'IMANA WAMUVUGIZIWE umutekano wigihugu warabaniye ubyose?ugirahojya aragenda mwifurize abarenga amahoro mutegereze jusus w'ucimanza zitabera
Kanda hano umusubize

jean croude - 21/08/2016 saa 07:29

ibyosibyo imusirikari nugaragazindangagaciro ibyosibyobak urikiranywe
Kanda hano umusubize

- 20/08/2016 saa 19:41

Nabandi Bazagenda.
Kanda hano umusubize

jb - 20/08/2016 saa 15:05

ntamusirikare wubwoba
Kanda hano umusubize

BURUNDI CONTRE LE RWANDA - 20/08/2016 saa 17:09

ABO N'UBUNDI NTABASIRIKARI BARI BABARIMO. UBWO NABO BARAHABWA IZINA RY'ABASHATSE GUHIRIKA UBUTEGETSI, NIBIBAKOMERERA BAZAVUGA NGO BARASHUTSWE, ABANDI BAGWE MU ISHYAMBA RYA CONGO.
Kanda hano umusubize

Bally - 22/08/2016 saa 19:52

Erega iyubwoba irahweza
Kanda hano umusubize

Bally - 22/08/2016 saa 19:53

Erega iyubwoba irahweza
Kanda hano umusubize

Bally - 22/08/2016 saa 19:53

Erega iyubwoba irahweza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X