Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abasirikare 18 bari muri AMISOM imbere y’ubutabera

Umusirikare wo mu ngabo z’ubumwe bw’Afurika za AMISOM muri Somaliya yaraye akatiwe igifungo cy’umwaka wose nyuma yo guhamwa n’icyaha. Uyu akaba ari kumwe n’abandi bagenzi be 17.

Major Pop Francis Origi yagejejwe imbere y’ubutabera aregwa kugurisha ibikoresho bya gisirikare no kugurisha ibikomoka kuri peteroli muri Mogadishu umurwa mukuru wa Somaliya.

Bubaye ubwa mbere umusirikare wa AMISOM ahanwa k’umugaragaro mugihe iyo ngeso yo kugurisha imbunda n’amasasu igaragaye mu basirikare ba AMISOM hamwe n’aba Leta ya Somaliya.

Major Pop Francis Origi, n’umwe mu bandi 18 ba AMISOM bari bagejejwe imbere y’ubutabera kuwa kabiri ku byaha bitandukanye.

Abandi 17 urubanza rwabo rwimuwe ku yandi matariki. Pop Francis origi yahise yamburwa ipeti rya Majoro ashyirwa ku rya Kapiteni.

Mu kwezi kwa gatandatu, abategetsi bashinzwe umutekano muri Somaliya bataye muri yombi abandi abasirikare 5 bava mu Buganda bashinjwa gucuruza ibikoresho bya gisirikare hamwe n’ibikomoka kuri peteroli.

Uganda nicyo gifite abasirikare benshi muri Somaliya, babarirwa mu bihumbi 22.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X