Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abasirikare b’u Burundi bakomerekeye muri Somalia baritotombera leta yabo

Abasirikare b’Abarundi bakomerekeye mu bikorwa byo kugarura amahoro by’ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afurika, AMISOM, muri Somalia, bavuga ko badakurikiranwa neza batahutse mu bijyanye n’ubuzima bwabo.

Abo basirikare bavuga ko kugira ngo bavurwe, babanza gupimwa n’abaganga kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Aba barwayi ngo bahabwa amanota ajyanye n’uko ubuzima bwabo buhagaze. Ngo umusirikare utangiye koroherwa ngo ahabwa amanota make naho urembye agahabwa amanota menshi.

JPEG - 24.8 kb
Abasirikare b’u Burundi muri Somaliya

Bamwe muri abo basirikare bavuga ko bahawe amanota make bavuze ko uku guhabwa amanota make bituma bakurwa ku rutonde rw’abagomba kuvurwa.

Mu gihe abo basirikare bafite impungenge z’amanota bahabwa, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Gaspard Baratuza yabwiye abo banyamakuru ko igikorwa cy’abaganga kiri kugenda neza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X