Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abasirikare ba AU bashinjwa kwiba intwaro baciriwe urubanza muri Somalia

Abasirikare icyenda b’umuryango w’ubumwe bwa Afrika baciriwe urubanza rwo gufungwa bashinjwa n’icyaha cyo kugurisha peterori n’intwaro z’ingabo mu gihugu cya Somalia.

Abo basirikare bose bo mu gihugu cya Uganda, baciriwe urubanza rwo gufungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka icyenda mu rukiko rwa gisirikare rwa Uganda.

Batatu muri bo kandi birukanywe mu gisirikare.

Bubaye ubwa mbere, urukiko rwa gisirikare rw’ubumwe bwa Afrika, rucira urubanza mu gihugu cya Somalia kuva abo basirikare bagera muri icyo gihugu hashize imyaka icyenda.

Uganda ni yo ifite abasirikare benshi muri Somalia bagera 22.000 bari kurwana n’abagwanyi ba Al-Shabab muri icyo gihugu.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X