Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abasirikare ba Sudani y’epfo bararegwa gufata abagore ku ngufu

Abasirikare ba Sudani y’epfo bararegwa ko bafashe abagore ku ngufu, barimo abanyamahanga bakoraga ibikorwa by’ubutabazi, mu mirwano yabaye mu kwezi gushize.

JPEG - 42.2 kb
Ingabo za Sudani y’Epfo ngo zakoreye abagore ibikorwa bya kinyamaswa

Muri iyo mirwano yabaye mu murwa mukuru, Juba, abo basirikare bararegwa ko banasahuye.

Bararegwa kandi ko banakoze ubwicanyi bushingiye ku moko.

Hagati aho,ingabo za LONI zishinzwe kubahiriza amahoro n’abakozi b’ambasade y’Amerika i Juba, bararegwa ko batatabaye abakozi b’abanyamahanga bari mu bikorwa by’ubutabazi, ubwo barimo guterwa.

Umuyobozi w’ingabo za LONI muri Sudani y’epfo yavuze ko batangiye gukora iperereza kuri ibyo birego.

Leta ya Suduani y’epfo yavuze ko bitaremezwa niba abo bantu bari bafite intwaro bari abasirikare ba leta.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NYAKAYIRU PETER - 17/08/2016 saa 13:39

Ikibabaje nuko bafata abagore ku ngufu nyamara abasirikare ba UN barenga 12 000 barebera kandi bavuga ko bagiye muli South Sudan kuzana amahoro.Hali umuntu wigeze kuvuga ngo UN imeze nk'intare ifite amenyo gusa ariko ntiryane (a lion which can't bite).Hali undi wayise "machin de New York".Iyi si yacu irarwaye wa mugani wa Rugamba Cyprien.Budget ya UN muli 2016,mu manyarwanda,ni 4 800 000 000 000 RWF,bihwanye na Budget y'u Rwanda inshuro 5.Budget ya gisirikare ku isi hose,ni 1 500 000 000 000 000 RWF.This is foolish.Amafranga akora intwaro no kwiga kwica abantu imana yiremeye !!.Mutekereze abantu bemeye kumvira imana,maze bose bagakundana.Intambara,ubusambanyi,ubujura,ruswa,etc...byahagarara burundu.Ibibera muli iyi si,byerekana ko iyoborwa na SATANI nkuko YESU yabivuze muli Yohana 9:31.Ni iki imana iteganya gukora ngo isi ibe Paradizo?Kubera ko abantu banga kuyumvira,bakarwana,bagasambana,bakiba,etc...dore uko imana izabigenza: Nubwo abantu batabizi,igisubizo kili muli Bible kandi imana ntijya ibeshya (Tito 1:2). Ku munsi w'imperuka wegereje,imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu kuko bananiwe kwitegeka neza,ishyireho ubutegetsi bwayo,maze isi ihinduke igihugu kimwe,kiyoborwa na YESU.Byisomere muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Izakuraho ziliya za UN,AU,EU,WHO,FAO,UNICEF,WFP,etc.. Izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice abantu bose barwana (Yesaya 34:2,3 na Matayo 26:52),yice kandi abantu bose bakora ibyo yanga (Yeremiya 25:33).Hanyuma isi ihinduke Paradizo,iturwe gusa n'abantu bumvira imana.Bisome mu Imigani 2:21,22 na Ibyahishuwe 21:4.Abantu bake bazajya mu ijuru,bitwa Abera,bazayobora isi izahinduka Paradizo,bafatanyije na YESU.Bisome muli Daniel 7:27.Nguko uko Bible ivuga,nguwo umuti w'ibibazo byose dufite.Shaka imana,aho kwibera mu byisi gusa,kugirango uzabe mu isi nshya cyangwa ujye mu ijuru.Niyo wapfa,imana izakuzura ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Yohana 6:40.Wikishinga biliya abanyamadini bakubwira ngo nupfa uzaba witabye imana.Siko Bible ivuga.Soma uko bigenda iyo dupfuye muli Umubwiriza 3:19,20.MERCI beaucoup/Thank you.Ufite ikibazo wambaza nawe.
Kanda hano umusubize

BYIRINGIRO - 18/08/2016 saa 15:31

ahubwo izo miliyari na miliyari iyaba zashorwaga muri evangelisation ijambo ry'Imana rikagera kubantu bose batuye isi bakamenya ukuri ukuri kukababatura mubyaha bakaba ibyaremwe bishya nkuko Adamu na Eva bari bameze batarakora icyaha, uko kuri ni Yesu Kristo umwana w'Imana kuko nta rindi zina twahawe gukirizwamo uretse iryo. kandi Yesu niwe utanga amahoro yo mumutima abantu bakubaha Imana, ntabwo wakubaha ikiremwa muntu cyaremwe n'Imana utubaha uwakiremye. uzi amafranga ashorwa mu kurwanya sida, agurwa udukingirirzo kandi ikarenga ikiyongera. rero IYABA BARI BABIZI, IYABA BABIMENYAGA.
Kanda hano umusubize

BYIRINGIRO - 18/08/2016 saa 16:04

ahubwo izo miliyari na miliyari iyaba zashorwaga muri evangelisation ijambo ry'Imana rikagera kubantu bose batuye isi bakamenya ukuri ukuri kukababatura mubyaha bakaba ibyaremwe bishya nkuko Adamu na Eva bari bameze batarakora icyaha, uko kuri ni Yesu Kristo umwana w'Imana kuko nta rindi zina twahawe gukirizwamo uretse iryo. kandi Yesu niwe utanga amahoro yo mumutima abantu bakubaha Imana, ntabwo wakubaha ikiremwa muntu cyaremwe n'Imana utubaha uwakiremye. uzi amafranga ashorwa mu kurwanya sida, agurwa udukingirirzo kandi ikarenga ikiyongera. rero IYABA BARI BABIZI, IYABA BABIMENYAGA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X