Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abasirikare bakuru ( Officiers) 9 b’abarundi birukanywe nabi muri Centrefrique (Urutonde rw’amazina yabo)

Abasirikare bagera ku 9 b’abarundu bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrefrique mu mpera z’iki cyumweru dusoza birukanywe na ONU muri iki gihugu bazira ibyaha bitandukanye bakoreye abaturage ba b’u Burundi na Centrefrique.

Nk’uko bitangazwa na Matthew Russell Lee ushinzwe amakuru mu muryango mpuzamahanga wa ONU yavuze ko uyu muryango wa ONU wiyemeje kwirukana aba basirikare b’u Burundi bagera ku 9.

Matthew Russell Lee akomeza avuga ko iyirukanwa ry’aba basirikare rishingiye ku kuba bari mubahungabanyije uburenganzira bwa muntu mu Burundi ndetse bakaba bashinjwa guhohotera abagore n’abakobwa mu Burundi no muri Centrefrique.
Abasirikare babarundi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centre Africa

Raba Urutonde rwabo aha hasi

1. Major Ferdinand Niyongabo.
2. Capitaine Deogracias Ahishakiye
3. Capitaine Epitas Nduwamahoro
4. Capitaine Medico Nzitunga
5. Capitaine Diomede Sinzumusi
6. Capitaine Jean Marie Nimpagaritse
7. Capitaine Richard Gateretse
8. Capitaine Diomede Ntukamazina
9. Lieutenant Prosper Nkurunziza.

Tubibutse ko aba bose birukanywe bari abasirikare bo mu nkambi ya kabiri ya gisirikare ya Minusca, yo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu ca Centre Afrique.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Coco - 30/11/2016 saa 18:58

Urwanda ruratinya Uburundi, ntibwosobora uburundi
Kanda hano umusubize

Mukada - 28/11/2016 saa 20:16

Urwanda nirurungikingabo muburundi kubungabunga mahoro tubanze tubereke ukuntimisambi saswa jew ubwanje izongabozanyumurata twarahanganiy muruko ntiziribagirayotwazikorey mwahatakarijebesh niyompamvumudutinya ubuhoho sinkakurya twobereka karibu mwabajenocideremwe tubamese kandi
Kanda hano umusubize

cerere - 28/11/2016 saa 20:13

Igisimba peace kuki uvuga Ibyo? Kuko mudakora amakosa mwenyine bare ke kubahana? Noneho hari abandi bahawe ibihano: Fardc zirukanywe muri Central Africa. Abafaransa nabo ubu barahambirijwe none n'abarundi nibafunge imizigo.
Kanda hano umusubize

Kamara - 28/11/2016 saa 13:14

ahaaaa ko bavuze se ngo bazotumesa ngaho nibamese na ONU
Kanda hano umusubize

noel - 28/11/2016 saa 12:50

Izo ningaruka z'amaraso y'inzira karengane,ntacyo barabona
Kanda hano umusubize

UWA MAHORO - 28/11/2016 saa 11:42

ARIKO NTASONI?KUBA MURAJWE KUBURUNDI MUZOBUSIGA BUTUMA INKUNGUGU BUTERETSWE NI MANA RINDIRE MUZA KWIBONERAKO ABASI B,UBURUNDI TSINDWE MWIZINA RYA YESU.
Kanda hano umusubize

HIMBARA Joel - 28/11/2016 saa 09:08

Ariko se ubundi ni ikihe gihugu ingabo za UN (Blue Helmets) zigeze zizanamo amahoro?Nta na limwe.Reba igihe zimaze muli GOLAN.,DRC,SUDAN,....Ntibakavuge ngo bagiye kuzana amahoro.UN icyo imaze nuguhemba ibifaranga byinshi gusa.Nta muntu numwe cyangwa organization izazana amahoro ku isi.Ubwami bw'imana bwonyine nibwo buzazana amahoro ku isi,igihe isi yose izaba itegekwa na YESU nkuko byanditse muli Ibyahishuwe 11:15. Ibi byose mubona,ari UN n'abategetsi b'isi bose,imana izabakuraho ku Munsi wanyuma dutegereje.Bisome muli Zaburi 110:5 na Daniel 2:44. Uretse kuzana amahoro,ubwami bw'imana buzakuraho ibintu byose bitubabaza:Urupfu,ubukene,intambara,ubusaza,indwara,ubusumbane,etc.... Ibi tubabwira,ntabwo ari inzozi.Ni Bible ibivuga kandi ntabwo imana ishobora kubeshya.Byisomere muli Tito 1:2.Ntabwo twaremewe kujya mu ijuru nkuko amadini yigisha.Abantu bake nibo bazajya mu ijuru,hanyuma nibagerayo,bazategeka isi izahinduka Paradizo (Daniel 2:44).Abantu benshi bubaha imana,bazarokoka ku munsi wa nyuma bature mu isi.Naho abibera mu byisi gusa ntibite kuli ibi tubabwira,bazarimbuka burundu nkuko Imigani 2:21,22 havuga.
Kanda hano umusubize

jejwe - 27/11/2016 saa 22:25

Ariko se reka mbibarize, igihugu ubwacyo nta mutekano ukirangwa mo ngo barajya kubungabunga amahoro muri centre Africa mugihe bo ntayo bafite ?
Kanda hano umusubize

DJ NEM-G - 27/11/2016 saa 21:30

ubundi c niki uburundi bwamarira rubanda nabo byarabacanzee ngo kurinda abandi ahubwo nabandi barundi basigayeyo babirukane kbss ntakeza kabarundi bravo onu
Kanda hano umusubize

kagame - 27/11/2016 saa 20:56

Uburundi bwamaze kubora ka Congo .
Kanda hano umusubize

nduwayezu - 27/11/2016 saa 19:52

Nibyiza kubiruka kuko ntamuco bafite nigihugu cyabo bananiwe kucyiyobora na presida wabo.nibindi ntabyo bashoboye pee
Kanda hano umusubize

igisimba peace - 27/11/2016 saa 14:20

I bi byose ni politique ubwo se nibo bonyine bakora amakosa? Ariko kuki mushimishwa no kuvuga iby'abarundi ntimuvuge ibyanyu. Nimushaka mwitonde!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Keza - 28/11/2016 saa 18:39

Icyo Nakubwi Ubamba Isi Ntakurura Kandi Ntisakaye Kasito Ubu Arihe? Buriwese Yanyagirwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X