Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abategetsi batatu b’u Burundi bafatiwe ibihano na EU

Umuryango w’ibihugu by’Ubulayi wafashe icyemezo cyo gukomeza ibihano wageneye igihugu cy’u Burundi kugeza ku itariki ya 31 Ukwakira 2017. Abategetsi babiri bari ku butegetsi bakaba bakomeje gukurikiranwa n’uyu muryango.

Bimwe muri ibyo bihano harimo kubuza urujya n’uruza rw’abantu bane barimo 2 bakomeye mu butegetsi ndetse no gufatira imitungo yabo.

Umuryango w’u bumwe bw’ U Bulayi uvuga ko ibikorwa by’abo bantu bane bibangamiye demokarasi ndetse bikaba imbogamizi mu gushakira amahoro igihugu cy’u Burundi biciye mu biganiro hagati y’impande zombi zitavuga rumwe.

JPEG - 28 kb
Uhereye ibumoso ni Jenerali Gervais Ndirakobuca, wahimbwe akazina ka Ndakugarika Godefroid Bizimana na Jeneral na Leonard Ngendakumana

Bimwe mu bikorwa by’abo bantu umuryango w’u Bumwe bw’I Bulayi uvuga harimo Ibikorwa by’ ubwicanyi, gukandamiza abantu cyangwa gukongeza ubwicanyi, ibikorwa bibangamiye cyane uburenganzira bwa muntu.

Mu itangazo wasohoye, umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi wasabye impande zose kwirinda, no kwamagana ibikorwa byose by’ubwicanyi.

Uwo muryango kandi ko ubu buryo aribwo bukenewe mu gushaka igisubizo ku mahoro arambye mu Burundi binyuze mu biganiro bihuje impande zitavuga rumwe.

Muri abo bantu bane bakomereje gushyirirwaho ibihano harimo abategetsi babiri bari mu butegetsi bwa Perezida Nkurunziza, imbonerakure imwe ndetse n’umwe mu bashatse guhirika ubutegetsi bikaza gupfuba.

Ku ruhande rw’abategetsi hari Godefroid Bizimana, Umuyobozi mukuru wungirije wa polisi y’u Burundi, Jenerali Gervais Ndirakobuca, wahimbwe akazina ka Ndakugarika , Mathias Joseph Niyonzima, wahimbwe izina Kazungu Jenerali ni umwe mu bayobozi bakuru b’urwego rw’igihugu rw’iperereza ndetse umwe mu bayoboke b’umutwe w’Imbonerakure ndetse na Leonard Ngendakumana umwe mu bakekwaho kuba barashatse guhirika ubutegetsi ku itariki ya 13 Gicurasi 2015 uri mu buhungiro.
Uyu mugabo wa nyuma yigeze kuba inshuti magara ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyonkuru esron - 5/10/2016 saa 15:27

Amakungu araduhora ik natureke
Kanda hano umusubize

kaburundi - 2/10/2016 saa 02:53

Buriya nta nkuru ishushe muzi ku burundi? Ko mutayivuga???mwanga ko abanywnayi banyu biheba?yivuge nukuri ni nziza irahimuriza
Kanda hano umusubize

Fabien - 2/10/2016 saa 10:43

Nukuri.Nibazako Abobadakwiye.Harabandi.Nashebujanibamuhagarike.
Kanda hano umusubize

tbb - 1/10/2016 saa 21:42

abobicanyi ba nyakugarika banyin
Kanda hano umusubize

Fyotori - 1/10/2016 saa 19:05

Umuvyeyi gito yica abana yavye? Nagahomamunwa mwisha nje mbere!
Kanda hano umusubize

MÀKALI NDAYISENGA - 2/10/2016 saa 08:59

EREGAMUHUNGU,UBURUNDI BWRAVUMWE.KUKOIBIBAMUBURUNDI,NTAHANDI NARI BWAVYUMVE.SHAA!OYA NAGAHOMAMUNWA.
Kanda hano umusubize

JEROME - 1/10/2016 saa 09:46

IGIHUGU.CUBURAYI.NIGIKOMEZE.GUFATIRA.ICEMEZO.KIBONEYE.ABOBICINYI.KUKOBASHAKA,GUHUNGABANYA,UMUTEKANO.WIGIHUGU.CUBURUNDI
Kanda hano umusubize

Best nasolo - 1/10/2016 saa 13:52

Mbega wewe jerome burya wewe waraciye mubwana reka ndakubaz iyo umuvyeyi aguhaye ibihano woca ukora iki??
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X