Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abategetsi muri Gabon bakomeje kwegura ubutitsa

Nyuma y’aho Minisitiri w’ingabo yeguye, ku mugoroba w’ejo Minisitiri w’ubutabera nawe yaraye yeguye. Seraphin Moundounga yeguye kubera uburiganya bwaranze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu cyumweru gishize.

Bivugwa ko yabwiye Perezida Ali Bongo, watangajwe ko ari we yatsinze amatora n’akanama gashinzwe kuyategura, ko yari kwanga ibyayavuyemo mu gihe yari kuba yarisunze amategeko.

Mondunga ni we mutegetsi mukuru wo mu rwego rwo hejuru weguye bivuye ku makimbirane yavutse biturutse ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ubutegetsi bwa Gabon buvuga ko abantu batatu ari bo bitabye Imana, abandi barenga 100 barakomerekera mu myivumbagatanyo yatumye abandi amagana n’amagana batabwa muri yombi.

Zimwe mu nkuru zivuga ko bishoboka ko hari umubare munini w’abahasize ubuzima urenze uwatangajwe n’ubutegetsi.

Ubufaransa buri kunenga cyane ibiri kubera muri iki , bukavuga ko butazi irengero rya bamwe mu bafaransa baba muri icyo gihugu.

Ali Bongo ni we yatangaje ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, ariko abatavuga rumwe na reta bayobowe na Jean Ping barahakana ibyayavuyemo.

Ali Bongo yabonye ibice 49.8% by’amajwi, mu gihe Jean Ping yabonye 48.2%, bakaba barushanwa amajwi 5.594.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kalisa - 8/09/2016 saa 10:39

Ntabwo yafashe amasomo kwa Museveni,Kagame, Nkurunziza,Congo Brazza, Tchad....
Kanda hano umusubize

titi - 7/09/2016 saa 20:31

ibi ni agakino kabanyaburayi ntawe utabizi ko umiryango bongo wamye ukunzwe kanda ukorera ibyiza gabon kugeza ubwo gabon ibaye igihugu kiza mu bituye africa ariko kuko babona politique ya bongo iri kugenda yioakurura abznyaburayi kandi nabo badashaka kurekura ubutunzi bwa gabon bahisemo guteza imvururu no gutanga za ruswa cg iterabwiba ku baministre ngo bipakurure bongo bityo bajye muri systeme nshya nta kibazo ariko ibi bakora bizageraho birangire tu bitwaza ngo indorerezi zamatora nazo ziba zaje zifite missions ebyiri zarangiza ngo amajwi yibwe twatabamenye ubu ibitangazamakuru byose byishyizemo bongo barashirwa ariko atanze imihogo ariko mana abazungu kweri ubu badushakaho iki
Kanda hano umusubize

Nyindo Emmanuel - 7/09/2016 saa 15:43

Ali Bongo ninjiji akaba umwe, rwose ntawumuhiga! Ko yakuriye mu mirimo ya politiki, amateka yamusigiye irihe somo? Reka muhe urugero: Bagbo muri kotedivware. Umuntu arategura amatora atazi ikizayavamo koko? Afite ingabo, porisi, ubutasi, abajyanama, incuti za Se zikomeye aribo bafaransa, rugeretse yibitseho n'umutungo kamere wa peterori? Umuntu ufite umutungo nkuriya, ntiyabura incuti zikomeye z'abazungu zamurwanira. Mwene Omari Bongo yogogaga amahanga imiryango y'ingoro zabami, abaperezida bakomeye zikikingura! Umurage yasigiwe na Se ugiye kumuca mumyanya y'intoki maze wibasirwe na rubanda. Yewe niyabona arokotse ayanone, ubutaha azamenya uko azayategura.
Kanda hano umusubize

Mutuzo - 8/09/2016 saa 16:45

Azabirokoka........!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X