Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abaturiye ahabera imurikagurisha baravuga ko babangamiwe n’urusaku rw’umuziki

Abaturage baturiye ahabera imurikagurisha i Gikondo baravuga ko babangamiwe n’urusaku rw’imiziki ihacurangwa kuva mu gitondo kugeza mu masaha y’ijoro , bakaba basaba ubuyobozi kuyimura.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire.com batashatse kwivuga amazina bavuga ko nta mwana ukiryama ku manywa kubera urusaku.

Ngo n’abakuze nabo kugirango babone igitotsi ku manywa n’ikibazo naho mu masaha y’ijoro ho ngo gutora agatotsi bisaba ko Expo ibanza gufunga imiziki nabyo bikorwa mu masaha ya saa sita z’ijoro.

JPEG - 135.1 kb
abaturage batuye inkengero za Expo ngo umuziki urabarembeje

Undi muturage utarashatse kwivuga amazina yabwiye Imirasire.com ko iyo miziki ituma bahorana umunabi kubera urusaku rudatuma badatuza.

Avuga ko ukurikije urusaku rwayo abafite ikibazo cy’umutima baramutse bahari bakwicwa n’uru rusaku.

Aba baturage bose basaba abashinzwe gutegura imurikagurishwa kurishyira ahandi hantu hadatuye abantu.

Ku ruhande rw’urugaga rw’abikorera ari narwo rutegura iri murikagurisha (expo) ruvuga ko ibyo abaturage bavuga bitari ukuri kuko nta rusaku rudasanzwe ruboneka muri iyi expo.

Nkusi Mukubu Gerard umuvugizi w’urugaga rw’abikorera (FSP) yabwiye itangazamakuru ko abacuranga muri expo bagenzurwa na FSP ko umuziki wabo uri ku rugero rukwiye abashatse kuwuzamura abatekinisiye babategeka kuwumanura bakawurekera ku rwego rukwiye.

Yavuze kandi ko mu minsi y’imibyizi expo ifunga saa yine z’ijoro kandi abenshi ngo baba batararyama.

Hagati aho abategura imurikagurisha na Minisiteri y’ubucuruzi bari gutegura uburyo Expo yazimurirwa ahandi hadatuye abantu. Bakaba bavuga ko ishobora kuzajyanwa I Gahanga.

NKINDI ALPHA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X