Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abayoboke ba Trump batangiye kumwamagana basaba guhagarikirwa inkunga

Abayoboke b’ishyaka ry’aba-Republicains 70 banditse ibaruwa isaba ko Donald Trump yahagarikirwa inkunga kuko babona ashobora gutuma ishyaka rye ritsindwa kubera ivangura.

Radio BBC ivuga ko abarwanashyaka 70 ari bo basinye ku ibaruwa isabira Donald Trump guhagarikirwa inkunga yagenerwaga n’ishyaka mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

JPEG - 24.7 kb
Donald Trump ntiyorohewe n’abayoboke be

Iyo baruwa yavugaga ko aho kugira ngo iryo shyaka rikomeze gutakaza umutungo waryo kuri Trump, ryashyira imbaraga mu gufasha abaciririste mu biyamamariza imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri iyo baruwa hari aho bagira bati “Tuzi neza ko ivangura rya Donald Trump, ubushobozi buke no kuba atajya yibaza ingaruka z’amagambo avuga, byiyongera ku kuba yaraciye agahigo ko kuba umuntu wanzwe cyane ku Isi, biganisha aharindimuka ishyaka ry’aba-Demokarate.”

Abadashyigikiye Trump bo mu ishyaka rye babona mu gihe yaba yibwirije akava mu matora bwaba ari uburyo buciye mu mucyo bwo kumusimbuza ariko hari impungenge ko atazabikora.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 13/08/2016 saa 19:25

Birashyira aba-Républicains aharindimuka, bigaha amahirwe aba-Démocrates. wabikopeye nabi! Kandi maze kubona ko inkuru nyinshi muba mwazikuye ahandi ntimunahavuge. Ni yo mpamvu ari yo ngiye kujya nzisanga. Murabeho!
Kanda hano umusubize

Abdul Hassan - 13/08/2016 saa 15:16

Arabamara iyonumvise amagambo avuga nimabi numwicanyi .Naba Perezida wa USA,azagwiza abanzi.
Kanda hano umusubize

cyane - 12/08/2016 saa 21:02

Ntabwo ari aba-Democrate ni aba-Republicains nk'uko wabivuze haruguru. Kandi si abafana be, ni inararibonye z'ishyaka. Hariya buri muntu afana uwo ashatse bitagombereye ishyaka arimo. Ibi biduhe isomo ryo kudashyigikira kubera gusa amasano dufitanye n'umukandida cg amaronko tumutezeho. Gahunda ye ni cyo cy'ingenzi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X