Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abigaragambya bamagana Kabila muri Congo batwitse amamododa

Abigaragambya bashyize amabariyeri mu mihanda banatwika imodoka mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa.

Ni nyuma y’uko polisi ibaburije kujya mu myigaragambyo yamagana perezida Joseph Kabila bamusaba kwegura ku butegetsi ku itariki ya 20 z’ukwa Cumi na Kabiri, igihe manda ye izaba igeze ku musozo.

JPEG - 14.3 kb
Perezida Joeseph Kabila azarangiza manda ye y’imyaka ibiri ku itariki 20/12 nk’uko bitegaywa n’itegekonshinga

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters biravuga ko abatangabuhamya bavuze ko polisi yarashe amasasu mu gutatanya abigaragambyaga.

Abatavuga rumwe na leta bafite ubwoba ko Bwana Kabila ashaka gutinza amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 11, agamije kugundira ubutegetsi.

JPEG - 26.6 kb
Komisiyo y’amatora ivuga ko gutegura amatora ateganyijwe mu kwa 11 birimo ibibazo

bavuga ko itegekonshinga rimusaba kurekura ubutegetsi nyuma ya manda ze ebyiri zemewe n’amategeko.

Abayobozi ba komisiyo y’amatora bavuga ko amatora ashobora gukererezwa kubera ibibazo byo kuyategura neza.

JPEG - 32.6 kb
Abigaragambya bazindukiye mu mihanda kubera kutishimira itinza ry’amatora

Kuva igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabona ubwigenge nyuma y’imyaka irenga 55, nta na rimwe cyari cyagira ihererekanya ry’ubutegetsi rinyuze mu ituze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

twagirayesu eric - 20/09/2016 saa 13:37

ariko afurika we genda warakubititse pe ubwo koko ningombwa ngo barase?
Kanda hano umusubize

KABWTA - 20/09/2016 saa 07:52

Nike ndagukunze, nuko ntazi uko nakubona ngo nguhe icyo wifuza mubyo mfite. Iyo nyangabirama urayimbwiriye ibyumve ibishyire kukibarangari cyayo ngo numutima. abantu barara badasinziriye kubera cyo ariko cyarangiza aho kuvuga kikabwejura. Musaza uracyafite ibibazo ntako utagize ngo bene abo bagire umutima wa kimuntu ariko urwango mumutimamubi bibabamo keretse hari bashize hakavuka abandi bushya. Rwanda waragendesheje gusa ikiza nuko ari bo bake cyane ibyabo nti nkimitunu yurukwavu itabuza ishyamba gushya
Kanda hano umusubize

Lavanelle - 20/09/2016 saa 07:18

Abakuru Bibihugu Bose Bo Muri Afrika Nikuberiki Badashaka Kuva Kubutegetsi. Rdc Yatoye Akarorero Mu Burundi. Ejo Izaba Afrika Yose.Birababaje
Kanda hano umusubize

ndayambaje - 19/09/2016 saa 21:39

Njyewe ntangazwa naba bantu bagaburirwa na kabila hanyuma bakamuvugira, ubwose nkuyu umusabira kwongerwa indi mandat hano yabonyeko hano ari munteko cyangwe ikibazo anigeJeje kuri CENi, cour constitutionelle? Ntabwo Kabila azongera kuyobora ibyo ubimenye kandi ubibike mumutwe neza, nabigerageza azahasiga agatwe ntamicyino
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 19:06

Njendunva Kabira Mwamureka Akayobora Nizindimwaka 15 ans kuberakontanundi mu peresident twabona umezeka joseph kabira nubwohagiyehabamwibibazo mubuyobozibge ntakundiyarikubigenza yabanje yasanura igihuguce ariko uwowundimukeneye azabanza yikoreribye ariko kabira yahita akomeza
Kanda hano umusubize

Mazambi mwana mboka - 21/09/2016 saa 11:44

wagicucuwe ibyo uvuga arabizi woe? uwakunyereka nakurumagura urworunwa ruri kuvugisha ayomagambo,kuba njyewe nahunze igihugu cyanje ubu nkaba ndiguhangayikira mu Rwanda ujirango nuko nuko nakundiye u Rwanda ubuzima bwiza nahagiriye cyangwa aruko naha giriye amahoro numutuzo, ntukazongere kudushinyagurira kuko natwe tukeneye kujira amahoro,iterambere,umutekano,ubuyobozi bwiza nkibindi bihugu bimwe na bimwe,nka maroc, Tanzaniya,Rwanda ect...
Kanda hano umusubize

Mazambi mwana mboka - 21/09/2016 saa 11:44

wagicucuwe ibyo uvuga arabizi woe? uwakunyereka nakurumagura urworunwa ruri kuvugisha ayomagambo,kuba njyewe nahunze igihugu cyanje ubu nkaba ndiguhangayikira mu Rwanda ujirango nuko nuko nakundiye u Rwanda ubuzima bwiza nahagiriye cyangwa aruko naha giriye amahoro numutuzo, ntukazongere kudushinyagurira kuko natwe tukeneye kujira amahoro,iterambere,umutekano,ubuyobozi bwiza nkibindi bihugu bimwe na bimwe,nka maroc, Tanzaniya,Rwanda ect...
Kanda hano umusubize

Mashobero - 19/09/2016 saa 18:10

Mwagiye mwemera ko manda zanyu zirangiye koko mukagenda?
Kanda hano umusubize

lamabatata - 19/09/2016 saa 16:18

Arikose mwabayobozi mwe mwahaye ibyo bihugu umutekano , ndabara congo , burundi , rwanda
Kanda hano umusubize

lamabatata - 19/09/2016 saa 16:18

Arikose mwabayobozi mwe mwahaye ibyo bihugu umutekano , ndabara congo , burundi , rwanda
Kanda hano umusubize

Nike - 19/09/2016 saa 18:20

Reka ye, izo mpuhwe nkiza bihehe ra ? N'inde wakubwiye ko abanyarwanda batagira amahoro, ahubwo murashaka kuyahungabanya kubera inda nini nubujiji bwanyu. Ndakumenyesha ko yaba wowe n'abo muhuje ibitekerezo bipfuye ntacyo muzapfa mugezeho, urwanda rurinzwe n'Imana n'abagabo bazira ubwoba. Tuza rero uvugire congo n'uburundi niba ur'umuvugizi wabo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X