Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Afrika y’Epfo: Imyigragambyo yangirikiyemo byinshi

Mu gihugu cya Afirika y’epfo, imyigaragambyo irimo n’ubugizi bwa nabi irabica bigacika, ibi bibaye mu gihe icyo gihugu kiri kwitegura amatora y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani.

Abigaragambya batwitse amamodoka n’amapine, basahura amaduka ndetse banatera amabuye imodoka z’ishyaka riri kubutegetsi rya ANC.

Uwo mujinya ngo bawuterwa no kuba ishyaka riri ku butegetsi rishyigikiye ruswa n’ikimenyane mu itangwa ry’akazi no gushyiraho abayobozi mu nzego zitandukanye.
Abakurikirana hafi ibibera muri icyo gihugu batangaza ko iyo myigagaragambyo ishobora gukomeza kugera n’igihe hazabera amatora mu minsi micye iri imbere.

Batangaza ko igihugu cya Afirika y’epfo kigiye gusubira inyuma mu rwego rw’ubukungu na politike mu myaka iri imbere biturutse kuri ibyo bibazo.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 23/06/2016 saa 09:12

Yayaya birababaje kabisa kumbona biyononera igihungu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X