Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Afurika y’epfo: Hagiye kugeragezwa urukingo rushya rwa virus itera SIDA

Urukingo rushya rwa virus itera SIDA rugiye kugeragerezwa mu gihugu cya Afurika y’epfo kuri uyu wa gatatu 30 Ugushyingo 2016.

Abahanga mu bya siyanse bahawe izina rya HVT 702 barateganya gutanga urwo rukingo ku bagabo n’abagore bagera kuri 5,400 bazaturuka mu bice 15 muri Afurika y’epfo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru AP ngo abo bazakingirwa bagomba kuba bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 35.

Urwo rukingo ni ruramuka rukozwe ruzaba ari rwo rwa mbere rubaye muri icyo gihugu rushobora kuzafasha bamwe mu baturage batuye uduce tw’ugarijwe n’icyorezo cya SIDA.

Anthony Fauci, Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zandura (NIAID) yavuze ko urwo rukingo rushobora kugabanya ikigero kiri hejuru ku bantu bandura virus itera SIDA muri iki gihugu.

Uru rukingo rugiye ku geragezwa rwiswe HVTN 702 rufitanye isano n’urwakozwe mu mwaka wa 2009 mu gihugu cya Thailand.

Urwo rukingo rwatanzwe rwerekanye ko rufitiwe ikizere kingana na 31%.2 mu gukumira ubwandu bushya bwa SIDA mu gihe kingana n’imyaka 3.5 nyuma y’uko umuntu abonye urwo rukingo.

Abazahabwa urwo rukingo bazaruhabwa ku bushake nta gahato karimo, ikindi ni uko mu bazakingirwa bose bazaterwa inshinje eshanu mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Afurika y’epfo irabarurwamo abantu babana n’ubwandu butera SIDA bangana na miliyoni 6.8.
Ibya vuye muri iryo kingirwa bizashyirwa ahagaragara mu mpera z’umwaka wa 2020.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

martin - 29/11/2016 saa 10:56

Ntibishoboka,SIDA se ko iba mumaraso!uzavumbura urukingo azaba afite % ku% y'umuti wa SIDA.
Kanda hano umusubize

HEKARU EUGENE - 28/11/2016 saa 19:12

Birashoboka ko urwo rukingo rwaboneka.SIDA imaze kwica milliyoni nyinshi.Yishe inshuti zanjye nyinshi na bashiki banjye 2 hamwe n'abagabo babo.Cyokora mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara nkuko tubisoma muli Yesaya 33:24.Ndetse n'urupfu ruzavaho burundu,abantu babeho iteka ryose mu isi izaba Paradizo (Ibyahishuwe 21:4).Mujye mwemera ibyo Bible ivuga.Kuko ni imana yayandikishije.Ikindi kandi,hali ibyo YESU yivugiye ubwe.Nubwo pastors bigisha gusa kujya mu ijuru,YESU we yigishaga ijuru rishya n'isi nshya.Soma Matayo 5:5.Nibyo koko hali abantu bazajya mu ijuru,ariko abenshi bazasigara ku isi izahinduka Paradizo nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Ndetse abapfuye bakorera imana,bazazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Ubu basinziriye mu gitaka nkuko Bible ivuga.Ariko abapfuye bibera mu byisi gusa ntibite kubyo imana idusaba,ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye.Biriya bigisha ngo upfuye aba yitabye imana,ntabwo ari byo.Ni ikinyoma.Bible ivuga ko upfuye aba agiye mu gitaka kandi ntiyongera kumva.Byisomere muli Umubwiriza 3:19,20 na Umubwiriza 9:5,10.Urugero,igihe Adamu yapfaga,ntabwo imana yavuze ngo arayitabye.Ahubwo yavuze ko Adamu asubiye mu gitaka (Itangiriro 3:19). Ntimugapfe kwemera ibyo abanyamadini bigisha.Bible idusaba "kugenzura" niba ibyo bigisha aribyo (1 Yohana 4:1).
Kanda hano umusubize

Bahat - 29/11/2016 saa 15:51

njeweurantangaje,paradiso urayizi abantubararembye ngoparadizo aaaah ntutekereza?ize alah gusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X