Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Afurika y’Epfo yaba igiye kwibasirwa n’ibitero by’ibyihebe


Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongere na Australiya byaburiye igihugu cya Afurika y’epfo ko mu gihe cya vuba gishobora kwibasirwa n’ibitero by’ibyihebe. Iki gihugu kikaba gisabwa gukaza umutekano no kuba maso.

Umutekano wakajijwe ku mazu manini y’ubucuruzi mu mijyi y’Afurika y’Epfo nyuma yo kuburirwa ko iki gihugu gishobora kwibasirwa n’ibitero bw’abiyahuzi.

Leta z’ibi bya Leta zunze umwe z’Amerika, Ubwongereza na Australia zakomeje gutanga ubutumwa buburira abaturage babyo bari muri Afurika y’Epfo kuba maso.

JPEG - 65.3 kb
adakajjwe umutekano, ibyihebe bishobora kwibasira Afurika y’Epfo

Leta zunze umwe z’Amerika zatangaje ko amakuru zikesha abatasi bazo avuga ko abiyahuzi bategura ibitero mu duce duhuriramo abaturage bayo, cyane cyane mu maguriro akomeye, mu mijyi ya Johannesburg ma Capetown.

Ikinyamakuru The East African gitangaza ko ku mazu y’ubucuruzi n’amaguriro muri Afurika y’Epfo yakajije umutekano, ndetse ibigo bicungera umutekano biri gukorana bya hafi n’inzego z’ubutasi.

Iki kinyamakuru gitangaza ko guverinoma y’Afrika y’Epfo yo yahaye agaciro gake aya makuru, ivuga ko atari ngombwa gukuka umutima.

Alpha Nkindi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/06/2016 saa 20:34

iiiiiiiiiiii
Kanda hano umusubize

kazibwe - 7/06/2016 saa 20:24

Ibyihebe nibigera murafurika. Yepfo bizica benshi kandi biroroshe kuba byakwica abantu benshi icyarimwe ntanubwo byaborohera. Gucunga umutekano nko mutubari mumaduka nugusaba imana ntibazinjire muri kiriya gihugu. Nubwo afurilka yepfo ifite ubuhanga ikaba inakomeye porisi yaho ntangufu irazifite ariko ntbashaka kuzikoresha. Bizateza umukamubi kubanyamahanga bahaba kuko abaturage baho bafite imitwe yoroshe kwicana ntibabitinya ntanimpamvu mbona ibyihebe byajyayo kuko ntamakimbirane bigeze bagirana nabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X