Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Agathon Rwasa ababajwe n’ibyo Imbonerakure ziri gukorera abarwanashyaka be

Agathon RWASA, wungirije umukuru w’inama nshingamategeko y’U Burundi, akaba n’umuyobozi w’ishyaka FNL avuga ko ababajwe n’ itotezwa hamwe n’ihagarikwa riri gukorerwa abarwanashya be agashinja bamwe mu rubyiruko rw’imbonerakure, rw’Imbonerakure za CNDD FDD ko aribo bari inyuma y’iryo totezwa rikorerwa abayoboke be mu gihugu hafi ya hose.

Rwasa Agathon avuga ko amaze kwumva amakuru y’abarwanashyaka be bakomeza kwicwa mu ntara za Ngozi, Kayanza, Bujumbura rural, Ruyigi, Kirundo n’ahandi. Uwo munyeporitike avuga ko ibyo bikorwa byo gutoteza abarwanashyaka be ryahozeho kuva kera, cyane cyane igakorwa na bamwe mu bagize ishyakarya CNDD FDD, bazwi ku izina ry’Imbonerakure.

Agathon Rwasa avuga ko izo mbonera kure zifata abarwanashyaka be zikabatoteza zikabakubita, ndetse abandi bagashinjwa ibyaha bikomeye birimo ibyo guhungabanya umutekano, n’ibindi.

Kubwa Rwasa Agathon, ngo ibyo bikorwa by’Imbonerakure bigamije kubuza abatavuga rumwe na CNDD FDD, kugera ku rubuga rwa politike ngo ruharirwe gusa ishyaka riri ku butegetsi.

Rwasa Agathon asaba ko ishyaka riri ku butegetsi ryamenya ko rigomba kureberera amashyaka yose ya Politiki ari mu gihugu, ikindi ngo igipolisi gikore akazi kacyo ndetse cyivangure n’imbonerakure.

Mu ishyaka CNDD FDD bateye utwatsi ibyo bashinjwa na Agathon Rwasa ahubwo bakavuga ko Imbonerakure ikoze amakosa ibihanirwa ku ruhare rwayo. Evariste NDAYISHIMIYE, umukuru w’ishyaka CNDD FDD asaba Rwasa Agathon ko yareka gukora politiki mu bwihisho.

JPEG - 13.5 kb
Agathon Rwasa umuyobozi wa FNL akaba na Visi Perezida w’inteko ishingamategeko

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NYABA - 30/08/2016 saa 14:57

NONE KO YEMEYE KUJA MURI RETA AKITANDUKANYA NABA SINDUMUJA BA SINDUHIJE NABANDI ABANYWANYI BIWE BABAHORIKI JEWE MBONA BOBAREKA BAKIDEGENVYA EREGA AHO NINKO KUMWEREKA KO BADASHAKA KWAKORA
Kanda hano umusubize

UBUTABERA - 1/09/2016 saa 10:33

AGATHON RWASA UGOMBA GUSHIKIRIZWA UBUTABERA KUBERA ABANYAMURENGE WIYEMEREYO KO WA BISHE MU GATUMBA IGIHE KIRAGEZE NGO URYOZWE IBYO WAKOZE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X