Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Agatotsi kari mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kazatokorwa nande ?

U Rwanda n’u Bufaransa muri iyi minsi ntibiri kumvikana nyuma y’aho abacamanza b’Abafaransa batangarije ko bagiye kongera gutangira iperereza ku waba yarahanuye indege ya Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda kandi bakagaragaza ko bazaha agaciro ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Abasesemgura politiki y’ibi bihugu byombi batangaza ko umubano w’ibi bihugu byombi ushobora kuba mwiza cyangwa mubi burundu bitewe n’uzatorwa mu matora y’u Bufaransa muri 2017.

Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko Abafaransa ari bo bakwiye kugezwa imbere y’Ubutabera kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

JPEG - 54.8 kb
Nicolas Sarkozy aramutse atowe byatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza, adatowe byarushaho kuba bibi

Ntawabura kuvuga ko ubu umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, ndetse mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Francois Hollande nta ntambwe igaragara yatewe mu mibanire myiza y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, uheruka kuba mwiza ku gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Nicolas Sarkozy.

Tariki 27 Gashyantare 2015, Perezida Paul Kagame yagiye mu Bufaransa mu nama yari yateguwe na UNESCO, icyo gihe akaba nta muyobozi mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabashije guhura nawe, ahubwo yahuye anagirana ibiganiro n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Nicolas Sarkozy utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihugu, buhagarariwe na Perezida Francois Hollande.

Ubwo yabazwaga na Jeune Afrique impamvu yashatse guhura na we, Perezida Kagame yagaragaje ko ashima cyane uburyo Nicolas Sarkozy yari afite ubushake mu kunoza umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yagize ati: "Inshuti duhuriyeho zambwiye ko yabonekaga kandi ko dushobora guhura. Igihe yari akiri ku ntebe y’ubuyobozi, Sarkozy yagize ubushake n’ishyaka mu kugabanya ukutumvikana kwari hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Nashakaga kongera kubimubwira, twabivuzeho byose, tuvuga ku ntera yari imaze guterwa..."

Mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu ntangiriro z’umwaka utaha mu Bufaransa, abakandida babiri bahanganiye uyu mwanya bafite byinshi basobanuye ku mubano w’iki gihugu n’u Rwanda. Uyu Nicolas Sarkozy aramutse atsinze, byaba ari uburyo bwo gusubukura bagakomeza intambwe nziza yari imaze guterwa akiri Perezida.

Undi uhanganye na Sarkozy kandi nawe uhabwa amahirwe dore ko arambye muri Politiki y’Abafaransa, ni Alain Juppé.

Uyu yari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba kimwe na Perezida we w’icyo gihe Francois Mitterrand bashinjwa na Leta y’u Rwanda uruhare rukomeye bagize mu gutiza umurindi ubwicanyi. Uyu aramutse atsinze amatora, byagorana cyane ko umuntu yanarota umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Abafaransa benshi, bagaragaza ko aba babiri ari bo bahabwa amahirwe, naho Francois Hollande we bagaragaza ko asa n’uwamaze gutsindwa, n’ubundi mu gihe yaba akiri ku butegetsi byaba bisobanuye ko umubano w’ibihugu byombi ukomeza kutaba mwiza.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 20/10/2016 saa 15:08

pole sana afrique
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 15:08

pole sana afrique
Kanda hano umusubize

boy - 19/10/2016 saa 13:01

wowe uvuga gusenga! ntaho Imana ihurira na politike y'abantu.
Kanda hano umusubize

RUDAHIGWA - 19/10/2016 saa 08:15

Nugusenga IMANA igafasha abanyarwanda.KUKO JUPÉE Ntiyoroshe
Kanda hano umusubize

- 19/10/2016 saa 06:48

Ntacomwobona ni murindire ivyo mwatwifuriza bibagereko
Kanda hano umusubize

- 19/10/2016 saa 06:48

Ntacomwobona ni murindire ivyo mwatwifuriza bibagereko
Kanda hano umusubize

Twiheshe agaciro!!! - 18/10/2016 saa 22:51

Alain Juppé tatorwa atatorwa ntakibazo bygombye gutera u Rwanda!!! Imbere ya le Puissant RWANDA, ubufaransa ni ubusa!! Ikibazo kilihe? Muerke twiheshe agaciro di!!!!
Kanda hano umusubize

Kigombe - 18/10/2016 saa 19:09

Alain Juppe Oyeeeee
Kanda hano umusubize

Wanige F. - 18/10/2016 saa 18:51

Hatorwa ukunda cyangwa udakurwa u Rwanda n'abanyarwanda, ntibizabuza u Rwanda gukomeza gutera imbere no kwiha agaciro. Imana irara ahandi ariko igataha i Rwanda.
Kanda hano umusubize

Bahata - 18/10/2016 saa 14:52

Nibamureke,
Kanda hano umusubize

Ale - 18/10/2016 saa 13:38

Urwanda ruratera ntiruterwa muve kurizo mbwa zabafaransa nibyo bigarasha byabo.Rwanda songambere
Kanda hano umusubize

Ale - 18/10/2016 saa 13:37

Urwanda ruratera ntiruterwa muve kurizo mbwa zabafaransa nibyo bigarasha byabo.Rwanda songambere
Kanda hano umusubize

Sasha - 18/10/2016 saa 11:52

alain juppé niwe azotorwa ni kuvyitegurira Banyarwanda kuko niwe afise ikarata ivyerekana ko ari Abafaransa bipfuza ko abatwara.
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 09:50

juppe , natorwa kombona bizarushaho kubabibi ? nihatari !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X