Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Aho bukera ingabo za FARDC ziresurana n’iza UPDF

Ingabo za Kongo Kinshasa zizwi nka FARDC zirarebana ay’ingwe n’iza UPDF nyuma yaho ingabo zitaramenyekana zinjiye muri RDC zambaye imyenda ya gisirikare ishaje ya UPDF. Aya makimbirane aje nyuma y’aho ingabo za FARDC ziciye abapolisi ba Uganda mu kiyaga cya Edouard leta ya Uganda igasaba ko RDC isobanura impamvu yishe abapolisi bayo.

Sosiyeti civile mu gace ka Beni irasaba Inama nkuru y’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL) gukora iperereza ku bibazo by’umutekano muke watejwe n’igihugu cya Uganda. Uyu mutekano muke wagaragaye cyane mu birometero 350 uvuye mu majyaruguru ya Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

JPEG - 70.6 kb
Ingabo za UPDF mu birori

Umukuru w’iyi sosiyeti civile Teddy Kataliko yatangaje ibi kuri uyu wa mbere nyuma y’umunsi umwe gusa ingabo za FARDC zivuganye abasirikare babiri bari bambaye imyambaro ishaje y’ingabo za UPDF mu gace ka Kotongo ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi.

Teddy Kataliko yavuze ko guverinoma ya RDC igomba nayo kugira uruhare muri iri perereza kugira ngo bemeze ku mugaragaro ko ari ingabo za ADF NALU cyangwa se niba ari ingabo za Uganda UPDF zagabye ibi bitero.

Ati « turasaba iperereza ko impande zombi zikorana iperereza kugira ngo leta ya RDC ishyira ahagaragara raporo igaragaza uruhare rwa Uganda mu bwicanyi bwabereye i Beni. Iyi raporo igashyikirizwa umuryango mpuzamahanga.

Uyu mukuru wa sosieyeti sivile arashinja ingabo za UPDF guha intwaro imitwe yitwara gisirikare iri mu duce twa Mwalika muri cheferi ya Bashu ndetse no mu gace ka Beni – Mbau gaherereye muri collectivite ya Watalingwa.

Amakuru aturuka muri utu duce arahamya ko ingabo za Uganda zateye RDC zinyuze mu duce Rwenzori muri Gurupoma ya Busungura.

JPEG - 43.8 kb
Kajugujugu z’igisirikare cya FARDC ngo nazo ntizoroshye

Muri ibi bitero byabaye ku itariki ya 5 Nyakanga 2016, byibura abantu 9 bayiguyemo.
Utundi duce nanone twa Tenambo, Nzanza na Mamiki mu gace ka Oicha mu birometero 30 naho ingabo za UPDF zarahateye abantu 9 bahasiga ubuzima. Ibyo bitero bikaba byarabaye ku itariki ya 5 Nyakanga 2016.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize abantu 7 biciwe mu duce twa Matembo muri komini ya Mulekera muri Beni. Societe civile ivuga ko abishwe bose hamwe mu mezi atanu bagera kuri 300 bose bakaba barazizeubushyamirane bw’iyi mitwe yombi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

shema byimana - 14/07/2016 saa 03:54

mungu adusai die congo, isiru die muvita,
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 13/07/2016 saa 19:50

Nta mikoranire ya Uganda na opozisiyo ya DRC! Ubundi se mutandukanya mute Kabila na Kaguta? Iriya ni siyasa ya Kabila yo kuburizamo amatora kuko abakongomani bamubujije guhindura itegeko nshinga ngo akomeze kubategeka.
Kanda hano umusubize

ashimwe - 13/07/2016 saa 19:32

icyonzi nuko intambara zizashira .ibyaremwe tukaba mu mahoro.
Kanda hano umusubize

karakuze - 13/07/2016 saa 18:19

yes olivier! nanjye mbona biriya uriye muvugizi witwa Dr Nkole yavuze bafite ibihugu bikomeye bibarinyuma kandi uganda kuba itangiye gushoza intambara wasanga ibashijyicyiye RDC ifite intambara mu minsi iri imbere numvise kisangani abaturage basabye government gutegura amatora ku
Kanda hano umusubize

olivier - 13/07/2016 saa 17:43

ubundise ntibyaba ari politike uganda na katumbi hamwe nariya mashyaka nabonyeku gihe.com ashaka kurwanya ubutegetsi bwa kabila bafatanyaje? ahaaa! ishyamba si ryeru murebeneza RDC idafatwa ingabo n'abatavugarumwe nayo, ntibyoroshye, ndumva binteyubwoba.
Kanda hano umusubize

olivier - 13/07/2016 saa 17:37

ubundise ntibyaba ari politike uganda na katumbi hamwe nariya mashyaka nabonyeku gihe.com ashaka kurwanya ubutegetsi bwa kabila bafatanyaje? ahaaa! ishyamba si ryeru murebeneza RDC idafatwa ingabo n'abatavugarumwe nayo, ntibyoroshye, ndumva binteyubwoba.
Kanda hano umusubize

nzayisega - 13/07/2016 saa 14:09

abagande bara tumeye kabia mugihukitari cabo ngo nukugwana imana izabadukiza
Kanda hano umusubize

mk - 13/07/2016 saa 12:03

RDC nibahure n'abagande babyuvikaneho abaturange batazagira ikibazo.
Kanda hano umusubize

gisubizo - 13/07/2016 saa 12:01

umunsi uzagera intambara zishire
Kanda hano umusubize

gisubizo - 13/07/2016 saa 12:00

umunsi uzagera intambara zishire
Kanda hano umusubize

jacques - 14/07/2016 saa 16:32

Niko kuri igihe kiri hafi ahubwo nukwitegura
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X