Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Akurikiranywe n’inkiko azira gutuka Perezida wa Repubulika ko ari igicucu

Mulokozi Kyaruzi akurikiranywe n’ubutabera bwa Tanzaniya akekwaho kuba yaratutse Perezida Dr Pombe Magufuri yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Whats APP. Uyu mugabo akaba yarise Magufuri ko ari igicucu.

Mulokozi Kyaruzi akurikiranweho kurenga ku itegeko rigenga ubugizi bwa nabi bwo ku mbuga nkoranyambaga.

Ni umuntu wa kabiri ukurikiranyweho gutuka Perezida Dr Pombe Magufuri yifashishije imbuga nkoranyambuga.

JPEG - 21.4 kb
Perezida Dr John Pombe Magufuri yongeye kwandagazwa n’umuturage ayoboye

Iri tegeko rikaba ryaranenzwe kuba ribuza abantu kuvuga ibyo batakereza nyuma y’umwaka umwe ryemejwe n’inteko ishinga amategeko.

Mulokozi Kyaruzi ubwo yandikaga ku rubuga rwe rwa WatsApp yagize ati None Perezida Magufuri nta bajyanama agira ? cyangwa ni igicucu? Ni igicucu cyane. Ntareba amategeko ariho mbere yo kugira icyo avuga cyangwa arwaye indwara ya Mnyika?

Iri zina rya Mnyika rikaba ariryo umudepite muri Tanzaniya yahawe nyuma yo kurangwa no kuvuga amagambo menshi cyane.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BIZO - 22/06/2016 saa 12:39

OK,WATU WENGI HAWANA HESHIMA,KUZALAU RAIS,!KOMESHA MUKOSA ADHABU
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X