Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Al Shabab yagabye igitero simusiga ku ngabo za Ethiopia

JPEG - 27.8 kb
Abarwanyi ba Ali Shabaab

Abagwanyi b’umutwe wa Al-Shabab bavuga ko bishe abasirikare ba Ethiopia 40 mu gitero bagabye ku ngabo z’ubumwe bwa Afrika hagati mu gihugu cya Somalia.

Ababa i Halgan babwiye BBC ko bumvise ibintu biturika cyane byakurikiwe no kurasana gukomeye.

Muri Amisom bemeje ko icyo gitero cyabaye ariko bavuga ko "umwanzi yatujijwe bihagije".

Amisom ifasha Leta ya Somalia mu ntambara yo kwigarurira uturere turi mu maboko ya al-Shabab.

Umutwe wa Ali Shabaab ukunze kugaba ibitero bitandukanye ndetse binakunze kugwamo abantu batari bake. mu minsi ishize uyu mutwe uherutse kwica ingabo nyinshi za Kenya zirinda amahoro muri Somalia.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X